MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umugore wari utwite yapfuye yanze kujya kubyarira kwa muganga

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
17/07/2026

Umugore witeguraga kwibaruka umwana we wa 3, muri iki Cyumweru, yapfuye nyuma yo kwanga kujya kwivuza no kubyarira kwa muganga, bikavugwa ko byatewe n’imyemerere y’idini rye ry’Abagenzi.

Iyi nkuru dukesha TV/Radio1, ivuga ko ibi byabaye muri iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2026, aho byabereye mu Mudugudu wa Karubisha, Akagari ka Nkomangwa, mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.

Ngo nyakwigendera n’umuryango we bari baje gucumbika muri aka karere bavuye mu Karere ka Ruhango, bituma abaturanyi bamenya iby’iyi mpanuka batinze cyane.

Nsengimana, Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Karubisha, yavuze ko bagerageje kenshi kumwinginga ngo yivuze ariko bikaba iby’ubusa, yagize ati: “Twarabasuye kenshi nk’abajyanama b’ubuzima, tubashishikariza ngo bajye kwipimisha inda, ariko barabyanze. Gusa nyuma twitabaje ikigo nderabuzima, Diane[uwo mubyeyi wapfuye]  yatwandikiye urwandiko atubwira ko atagomba kujya kwipimisha cyangwa kubyarira kwa muganga kubera imyemerere ye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yagaragaje ko nk’ubuyobozi nabo batunguwe nyuma yo kumenya aya makuru, ndetse ashimangira ko bagikurikirana iki kibazo, yagize ati: “Kuba ari iby’imyemerere byo ntabwo mbizi, icyo nzi ni uko bibabaje kumva ko umuntu yitabye imana atagiye kwa muganga, n’abaturanyi babimenye batinze kuko abo bantu bari bashya aho batuye, ku buryo natwe tugikurikirana ukuntu bitamenyekanye.”

Visi Meya Umutoni yavuze ko mu Karere ka Rwamagana bitari bisanzwe bimenyerewe ko umuntu yanga kwivuza cyangwa akanga gufata indangamuntu (ibyangombwa bya Leta) kubera idini, ati: “Idini ry’Abagenzi n’imyizerere yaryo byari bishya kandi bitandukanye n’iyo andi madini, twari tuzi nk’Abadivantisi bafite umwihariko wo kudakora ku wa Gatandatu gusa, ariko bakivuza.”

Ubuyobozi bwasabye abaturage gushyira ubuzima imbere y’imyemerere no gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane ku bantu bashya binjira mu gace batuyemo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho iperereza rirakomeje ngo hamenyekane imiterere y’iki kibazo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubushomeri mu Rwanda bwagumye kuri 13.4%, abagore n’urubyiruko baracyugarijwe cyane

Ubushomeri mu Rwanda bwagumye kuri 13.4%, abagore n'urubyiruko baracyugarijwe cyane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU