MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Mu minsi ibiri 13 mu bakekwaho gutera inda abangavu batawe muri yombi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
12/05/2021
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo biyemeje gukurikirana aba bagabo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo biyemeje gukurikirana aba bagabo

Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bwihariye bwo gukurikirana no gushyikiriza inzego zishinzwe umutekano abagabo basambanya abana b’abangavu, nyuma y’iminsi ibiri gusa ubu hamaze gufatwa abagabo 13.

Ku ikubitiro imirenge ine muri 14 igize Akarere ka Gatsibo niyo imaze gushyikiriza inzego za Polisi abakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, iyo mirenge ni Muhura, Gatsibo, Remera na Kageyo, ubu hitezwe icyo abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nabo bari gukora kugira ngo mu gihe cy’ukwezi bihaye iki kibazo kibe cyarangiye.

Amakuru yizewe agera kuri MUHAZIYACU ni uko muri aba bafashwe harimo uwitwa Hakizimana Jean Baptiste ufite imyaka 28 ukekwaho ko yateye inda umwangavu w’imyaka 16 ubu bakaba babana nk’umugabo n’umugore.

Muri aba bana batewe inda harimo abo ababyeyi babo banze kubwira inzego z’ibanze imyaka y’abuzukuru babo kugira ngo abo bagabo bivugwa ko bateye inda aba bangavu badafatwa, abandi ni abagabo bateye abana inda bakibanira na bo nyuma y’ubwumvikane bw’ababyeyi.

Iki gikorwa cyo gushakisha abagabo bakekwa ko basambanyije abana b’abakobwa bakabatera inda, kije nyuma y’aho habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije na bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye ku Ntara, ba gitifu b’imirenge n’utugari, Dasso na Polisi bikorera mu mirenge yose uko ari 14.

Muri iyi nama buri munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yahagurukanaga nabo bazanye bakiyemeza imbere ya Guverineri w’Intara y’iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel ko bagiye gukurikirana iki kibazo, bose intero yari imwe “igihe cyo kubikora ni uyu munsi gusa”

Ukuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba (RIB) Rutaro Albert we yibukije aba bayobozi bose ko icyo bakurikiranaho aba bantu bashinjwa gusambanya abangavu atari ukubasambanya gusa, ahubwo ngo n’ikindi gikorwa cyose babakorera cy’ishimishamubiri nacyo gifatwa nko guhohotera abangavu.

Ikindi kandi hagarukwa ku ruhare rw’ababyeyi bakamenya ko nta mubyeyi wahishiriye ibyabaye ku mwana we kuko nawe akurikiranwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard kuri iki kibazo cy’abana b’abangavu basambanywa bagaterwa inda, yemeza ko bari bamaze iminsi babivuganaho n’abakozi bose babishinzwe.

Yakomeje agira ati: “Hari umunsi w’ubukangurambaga twagize tugenda dusobanura mu mirenge yose, ariko twasanze iki kibazo cyo gusambanya abana no kubatera inda gikomeje hari icyo byagabanyije”

Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa abagabo 497 bateye inda abana b’abakobwa batarafatwa ngo bashyikirizwe inzego z’ubutabera, hari 69 barekuwe kuko habuze ibimenyetso by’uko basambanyije abangavu, gusa hari 209 bo bagejejwe imbere y’ubutabera ubu bakaba bafunzwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yasabye ko ikibazo cy’abagabo batera abangavu inda gikurikiranwa mu buryo bwihutirwa
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo biyemeje gukurikirana aba bagabo
Meya Gasana avuga ko bihaye ukwezi kumwe ko gukurikirana abagabo batera inda abangavu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Muhura: Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umunyeshuri

Muhura: Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umunyeshuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU