MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abaturage basaga ibihumbi 8 b’i Kageyo bahawe amazi meza

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
02/07/2026

Abaturage bo mu Murenge wa Kageyo ni bamwe mu bagorwaga no kubona amazi meza, ariko kuri ubu barishimira ko babonye amazi meza babikesheje umuyoboro w’amazi wa Busetsa wubatswe n’umushinga ‘Amazi Meza project’ uterwa inkunga n’Umuryango MLFM.

Umuyoboro w’amazi wa Busetsa ufite uburebure bw’ibirometero 23 watangiye kubakwa muri Werurwe 2023, imirimo yo kuwubaka isozwa muri Nzeri 2025. Kuri ubu uyu muyoboro ukaba utanga amazi meza ku baturage bagera 8,250 bo mu Murenge wa Kageyo, n’ibigo by’amashuri bigera kuri bine ari byo GS Gitebwe, GS Nyarubuye, Gituza TSS, ndetse na ADG Gituza.

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza isuku n’isukura kandi umushinga Amazi meza project wubakiye ubwiherero ingo zigera kuri 200 zo mu Murenge wa Kageyo, abandi bahabwa amahugurwa ajyanye no kwimakaza isuku n’isukura aho batuye.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko amazi babonye yatumye bahinduka bakagira isuku ku mubiri no ku myambaro ndetse n’amatungo yabo akabona amazi meza yo kunywa.

Ndayambaje Daniel atuye mu Kagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo, aragira ati: “Amazi yadufashije kwisukura haba ku mubiri n’imyambaro, tubona amazi meza yo kunywa ndetse n’amatungo yacu akabona amazi yo kunywa, byadukijije indwara ziterwa n’amazi mabi kuko mbere amazi twayakuraga mu migende mu mibande, ugasanga abana barahora barwaye inzoka ariko kuri ubu dufite ubuzima bwiza, turakeye tumeze neza.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga Amazi meza project, Munanira Andrew yagize ati: “Iyo dukoze igenzura ry’isuku haba mu ngo z’abaturage cyangwa se kwa muganga tukareba abivuzaga indwara ziterwa n’umwanda mbere y’uko amazi ahagera ubona ko harimo itandukaniro, niyo uganira n’abaturage ubona ko bishimye, nk’urugero mbere amazi ataraza ku kigo cy’ishuri cya Gitebwe mbere umwana ntiyashobaraga kwinjira mu ishuri atazanye amazi yo guteka kandi ugasanga amazi bazanye ni amazi atari meza, ariko ubu amazi ari mu kigo, barakoropa, bakiyuhagira, ubuzima bumeze neza.”

Umuyobizi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko ibikorwaremezo by’amazi biri kubakwa mu karere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa  bizaba igisubizo kirambye cy’ikibazo cy’amazi.

Aragira ati: “ Kuri ubu mu karere kacu dufite ibikorwaremezo by’amazi twizera ko bizaba igisubizo cy’ikibazo cy’amazi twakunze kugira, ubu twujuje uruganda rw’amazi rwa Muhazi rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 12 ku munsi, mu gihe ubusanzwe imiyoboro yose twagiraga mu karere yatangaga ibihumbi 7 gusa, dufite kandi umuyoboro w’amazi wa Busetsa wuzuye ndetse n’abaturage baravoma, hari kandi uruganda rw’amazi rwa Gihengeri turi kongerera ubushobozi kugira ngo turusheho kubona amazi meza kandi ahagije.”

Muri rusange imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi wa Busetsa water supply system yuzuye itwaye ingengo y’imari ingana na miliyoni 1 n’ibihumbi 600 by’ama yero (Euros) bingangana na 2,688,3871,758 Rwf.

Ni mu gihe muri raporo yakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoberere RGB, (CRC) citizen report card 2025 igaragaza ko ababona amazi meza aho batuye hakurikijwe uko uturere dukurikirana Akarere ka Gatsibo kaje ku mwana wa 13 n’amanota 77.0%.

Rimwe mu mavomero rusange abaturage bavomaho mu Kagari ka Busetsa
Ikigega cy’amazi cyubatse mu Kagari ka Busetsa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ba Ofisiye Bakuru ba RDF basoje amahugurwa ya gisirikare muri Uganda

Ba Ofisiye Bakuru ba RDF basoje amahugurwa ya gisirikare muri Uganda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU