MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umwana w’imyaka 11 yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa yiyahuye

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
22/06/2026

Umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, wari ufite imyaka 11 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026, mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Sovu mu Mudugudu wa Bishangara.

Urupfu rw’uyu mwana kandi rwemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro Rushimisha Marc, yabwiye MUHAZIYACU ko bageze iwabo wa nyakwigendera basanga ari mu mugozi.

Yagize ati: “Amakuru y’urupfu rw’uwo mwana ni yo. Ni umwana basanze mu mu mugozi amanitse yitabye Imana, yari afite imyaka 11, umuvandimwe we ni we wasohotse asanga uwo mwana yishumitse umugozi mu ijosi bikekwa ko yiyahuye.”

Gitifu Rushimisha yavuze ko uwo mwana bikekwa ko yiyahuye asanzwe afite ababyeyi bombi kandi ko nta kibazo na kimwe yari afite cyari gutuma yiyahura. Yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo bakamenya ibyo batekereza, ibibahangayikishije ndetse n’imibereho yabo.

Yagize ati: “Turasaba ababyeyi bamenye abana babo, bamenye ibibabaza abana babo, bamenye ibibashimisha kandi bababe hafi, kuko umwana ufite imyaka 11 gukekwaho kwiyahura ni ikintu gikomeye. Ababyeyi bakwiye kumenya aho abana bari igihe cyose, baba bari ku ishuri bakabimenya, baba bakina n’abandi bana bakabimenya, baba bari murugo nabwo bakabimenya kandi
bakanamenya kubarinda kugira ngo dukomeze tugire u Rwanda rw’ejo kuko birababaje kuba umwana nk’uyu yakwiyahura yari afite ejo hazaza heza.’’

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma, ngo hamenyekane icyamwishe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Itangazo ryo guhindura amazina: NTIRENGANYA Xxx

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU