Umuryango ‘Rwanda Children’ ushingiye ku myemerere washinzwe na Gasore Serge, wizihije imyaka 10 umaze utangiye ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage wubakira ubushobozi abantu b’ingeri zinyuranye binyuze mu burezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa ndetse no mu bindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera.
Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yifatanyaga n’uyu murwango ‘Rwanda Children’ mu birori byo kwiziyiza isabukuru y’imyaka 10 umaze, byabaye kuri iki Cyumweru, yashimye ibikorwa byawo,
Yagize ati: “Muri iyi myaka 10, Rwanda Children yabaye umufatanyabikorwa wizewe kandi ugira uruhare rukomeye mu rugendo rw’iterambere ry’Akarere ka Bugesera. Yagaragaje ubwitange budasanzwe mu gushyigikira gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane mu nzego z’uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’iterambere rya siporo. Ibikorwa by’uyu muryango mu burezi byafashije abana n’urubyiruko kubona amahirwe yo kwiga no gukomeza inzozi zabo. “
Visi Meya Umwali kandi yagarutse ku bufasha uyu muryango watanze mu gufasha abana mu myigire n’ibindi, ko byagize akamaro mu kubaka icyizere cy’abo bana. Ati: “Ubufasha bwatanzwe bwagize uruhare mu gutuma abana benshi babona icyizere cy’ejo hazaza no kugera ku bumenyi bubafasha kwiteza imbere. mu rwego rw’ubuzima, ibikorwa byabo byatanze umusanzu ukomeye mu kuzamura ubuzima bw’abaturage by’umwihariko abana n’ababyeyi. Iki kigo cyabaye icy’ingenzi mu gutanga icyizere cy’ubuzima; gufasha abatishoboye, gushyigikira ibikorwa byabo, no kubaha inguzanyo kugira ngo bakomeze batere imbere.”
Gasore Serge washinze Umuryango ‘Rwanda Children’ yavuze uko uyu muryango watangiye, ati: “Byatangiye bishingiye ku mateka yanjye bwite nk’umwana; nkurana icyifuzo cyo kubona umuryango Nyarwanda uhindura imibereho. Iteka nahoraga nifuza gutanga amahirwe angana kuri buri wese, ngahora kandi nifuza kubona abagize umuryango wacu bafatanya, batera imbere. Isabukuru y’imyaka 10 ya Rwanda Children uyu munsi igamije gushimira buri wese wagize ubwitange n’umurava muri uru rugendo rw’impinduka.”
Mu kugera ku bikorwa by’indashyikirwa kandi, Gasore avuga ko byabasabye gukorera ku ntego. Ati: “Twakoreye ku ntego imwe rukumbi yo kuzamura imibereho myiza y’abana bafite ibibazo n’imiryango yabo mu Rwanda hose. Mu myaka icumi ishize, twagize amahirwe yo gushyigikira mu buryo buziguye abana 900 binyuze muri porogaramu yacu y’uburezi; kuva mu mashuri y’incuke (ECD), abanza, ayisumbuye, ndetse n’imyuga n’ubumenyingiro (TVET). Ni ibyishimo kubona abo bana bakura kandi batera imbere tuzi ko twabahaye umusingi bakeneye ngo babeho neza kandi batsinde.”
Ingabire Sylvie ushinzwe ibikorwa muri Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko ishimwe Madamu Jeannette Kagame yahaye Gasore Serge muri 2018, ryari rishingiye ku bikorwa by’intagarugero yakoze binyuze mu muryango Rwanda Children yashinze.
Ati: “Muri 2015, Unity Club yatangije igikorwa cyo gushimira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Icyatumye [Gasore Serge] aba Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu; harimo n’ibi bikorwa twizihije bimaze imyaka 10.”
Ingabire yongeraho ati: “Umwana wari urubyiruko icyo gihe akagira amahirwe yo kwiga muri America agahaha ubwenge n’inshuti ariko agatekereza ko agaruka kuri uyu musozi yaboneyeho amahano(Umusozi Gasore Serge yarokokeyeho Jenoside yakorewe Abatutsi) akaza agakora ibikorwa by’urukundo byo gufasha abana b’Igihugu cyacu, ni uko yatekerejwe nk’umuntu wakoze ibikorwa ntangarugero byo gutanga umusanzu mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa binyuze mu bikorwa bya Rwanda Children kandi akiri muto.”
Kugeza ubu, Umuryango Rwanda Children umaze gufasha abana n’urubyiruko barenga ibihumbi 35 mu kuzamura impano zabo muri siporo no mu bindi bikorwa.Umaze gufasha kandi imiryango itishoboye irenga 2500 mu buryo bw’imibereho ndetse no kububakira ubushobozi mu bukungu binyuze muri gahunda zitandukanye.
Uyu muryango kandi wahanze imirimo ku barenga ibihumbi 45 ku buryo budahoraho ndetse n’imirimo ku bantu 500 mu buryo buhoraho.
Mu rwego rwo guteza imbere ingo mbonezamikurire y’abana bato mu Karere ka Bugesera, uyu Muryango niwo ukora ibikorwa byo kugenzura no gukurikirana ingo mbonezamikurire y’abana bato 1,576 zo mu Karere ka Bugesera.












