Abakora umwuga w’uburaya bo mu Murenge wa Mimuri, Akarere ka Nyagatare, bahawe udukingirizo dusaga ibihumbi 15 ndetse n’ibikoresho bipima Virusi itera Sida, mu gikorwa kigamije kubafasha kwirinda ubwandu bushya, kubarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kubafasha kuboneza urubyaro no kurinda abo bakorana imibonano mpuzabitsina.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2026 cyo guha indangamirwa zo mu Murenge wa Mimuri udukingirizo n’ibikoresho byo kwipimisha Virusi itera Sida, cyateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurwanya Sida, Igituntu na Malariya no guteza imbere ubuzima, Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion isanzwe igirana ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Niyingenera Callixte, ukurikirana ibikorwa by’abanyamuryango bose bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Nyagatare gaherereyemo, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurandura ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bitarenze umwaka wa 2030.
Yagize ati “Twatekereje kwegera indangamirwa zo mu Murenge wa Mimuri kubera ko ari hamwe mu hagaragara ubwandu bwinshi bwa Virusi itera Sida. Twabazaniye udukingirizo n’ibikoresho byo kwipimisha kugira ngo birusheho kubafasha kwirinda no kurinda abo bakorana imibonano mpuzabitsina.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa gifasha kandi abakora umwuga w’uburaya kudakomeza gukoresha amafaranga yabo bagura udukingirizo, ahubwo bakayakoresha mu bindi bikorwa bibafasha kwiteza imbere.
Yagize ati: “Hari bamwe bakoreshaga amafaranga yabo bagura udukingirizo, ariko kuba tubibegereje ku buntu bibafasha kubona uburyo bwo kwirinda no gukoresha ayo mafaranga mu bindi bikorwa byabateza imbere.”
Muri iki gikorwa hatanzwe udukingirizo dusaga ibihumbi 15 ndetse n’udukoresho dupima ubwandu bwa virusi itera sida (HIV Test) 70, bikaba bihagaze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshatu.
Si ibyo gusa kandi babinyujije mu imurikabikorwa n’imurikagurisha riri kubera mu Karere ka Nyagatare ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda Virusi itera Sida birakomeje, aho bamaze gutanga udukingirizo dusaga ibihumbi 28 n’ibikoresho bisaga 800 bipima Virusi itera Sida.
Mujawamariya Dorothea, ushinzwe ubujyanama ku bafite Virusi itera Sida mu Murenge wa Mimuri, yavuze ko ibi bikoresho bigiye gufasha mu kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.
Yagize ati: “Abantu basanzwe bafata imiti turabakurikiranira hafi kandi virusi ikagabanuka, ariko ikibazo gikomeye kiri mu bandura ubwandu bushya. Ibi bikoresho bigiye gufasha abagenerwabikorwa bacu kwirinda no kurinda abo bakorana imibonano mpuzabitsina.”
Bamwe mu bahawe ibi bikoresho baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho kurinda abandi kuko bo bamaze kwandura ndetse no kwirinda izindi ndwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Umugore umwe mu bakora umwuga w’uburaya usanzwe ubana na Virusi itera Sida, yavuze ko ibi bikoresho bizamufasha kurinda abo bakorana imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati: “Nubwo nsanganywe ubwandu bwa Virusi itera Sida, nishimiye ibi bikoresho kuko bigiye kujya bimfasha kurinda abandi. Tuzajya tubanza kwipima cyangwa dukoreshe udukingirizo kugira ngo twirinde gukomeza kwanduzanya.”
Mugenzi we na we yagize ati: “Ibi bikoresho biratuma turinda abo dukorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo batandura, ndetse biradufasha kutazajya dukoresha amafaranga yacu tubigura kuko tubiherewe ubuntu, dore ko ubu udukingirizo dutatu twatuguraga amafaranga 500, rero ubu turasubijwe.”
Mugirwanake na we ati: “Ubu tugiye kujya tubanza gupima abo tugiye gukorana imibonano mpuzabitsina cyangwa dukoreshe ubwirinzi kugira ngo twese tube turinzwe.”
Abakora umwuga w’uburaya bavuga ko hakenewe kongerwa ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko ku ngaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko hari bamwe bavuga ko n’iyo babwiwe ko uwo bagiye gukorana imibonano yanduye, hari abanga gukoresha ubwirinzi.
Mu busanzwe ibikorwa by’iri Huriro ry’Imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurwanya Sida, Igituntu na Malariya no guteza imbere ubuzima izasiga hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 8.








