MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Telefone 140 zari zaribwe, RIB yazisubije ba nyirazo

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
19/06/2026

Kuri Sitasiyo ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasubije abaturage batandukanye telefone ngendanwa zigera kuri 140 zafashwe mu bihe bitandukanye zaribwe n’abantu banyuranye, zifite agaciro k’asaga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda (40,760,000 Frw).

Igikorwa cyo gushyikiriza abaturage telefone zabo zari zaribwe, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026.

Nyuma yo gutanga izi telefone kuri ba nyirazo, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abagura terefone kugira ubushishozi ngo kuko haba harimo n’izibwe zikajyanwa kugurishwa, agaragaza kandi ko iyo telefone ifatanwe uwayiguze, ari we uhomba, ndetse kimwe n’uyicuruza yarayiguze n’umuntu wayibye.

Yagize ati: “Mbere yo kugura telefoni yakoze ukwiriye kubanza kumenye iyo telefoni uyigurisha ari nyirayo, naho ubundi igihombo kizakujyaho.”

Dr. Murangira yongeye kwibutsa kandi abakishora mu bikorwa by’ubujura ko bakwiriye kubireka ngo kubera ko bazakomeza gukurikiranwa ndetse ko bazajya bafatwa uko byagenda kose.

RIB kandi yatanze ubutumwa bwibutsa abaturage bose kurinda ibyabo, kujya bakemura amakimbirane biyambaza inzego zibishinzwe aho kwihanira ndetse no kwirinda kugurira telefone ahatizewe.

Muri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata, hanerekanywe kandi abantu 10 barimo abakekwaho ubujura bwo kwiba telefone n’abandi bakekwaho ubwicanyi buturutse ku mpamvu zitandukanye, zirimo amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, kwihanira ndetse no gucana inyuma.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B.Murangira

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana
Imiyoborere

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana

07/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw
Amakuru

Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw

05/10/2026
Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8
Ubukungu

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abayobozi mu Karere ka Bugesera bihaye umukoro wo kuzamura igipimo cyo gutanga serivisi inoze

Abayobozi mu Karere ka Bugesera bihaye umukoro wo kuzamura igipimo cyo gutanga serivisi inoze

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU