Abaturage bo mu Murenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe, biyemeje kwiyubakira ibiro bya Polisi kugira ngo begerezwe serivisi z’umutekano no kugabanya ingendo ndende bakoraga bajya gushaka izo serivisi mu yindi mirenge.
Iki gitekerezo cyaturutse ku baturage ubwabo nyuma yo kubona uruhare Polisi igira mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha, cyane cyane ubujura bwabibasiye.
Murunga Schdrack yavuze ko ubujura bw’ibitoki, amatungo magufi n’amaremare ari bimwe mu bibazo abaturage bahura na byo, bityo kuba bafite Polisi hafi byafasha mu gukaza umutekano no kunganira amarondo asanzwe akorwa.
Ati: “Abajura bahoraga batwiba ibitoki, ihene, inkoko ndetse n’inka. Iyo turebye ahandi Polisi iba iri hafi usanga ibyo bibazo ari bike. Twatekereje ko natwe tuyegerejwe byarushaho kudufasha.”
Murunga yongeyeho ko kuba abaturage bajyaga gushaka serivisi za Polisi na RIB mu Murenge wa Nyarubuye cyangwa ahandi byabateraga imbogamizi zirimo ingendo ndende n’amafaranga menshi, rimwe na rimwe bamwe bakabura uko batanga ibirego.
Yagize ati: “Hari abantu barekaga gutanga ibirego kubera gutinya ingendo ndende cyangwa amafaranga menshi yakenerwaga. Iyo Polisi na RIB biri hafi abaturage babona serivisi bitabagoye.”
Mugenzi we witwa Turikumana Etienne yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutangiza iki gikorwa nyuma yo kubona ko Umurenge wa Mushikiri utagira ibiro bya Polisi kandi abaturage bakeneye cyane serivisi zayo.
Yagize ati: “Twabonye ko Polisi idufasha cyane mu mutekano, tujya inama n’abaturage twemeza ko dukwiye kwiyubakira ibiro bya Polisi. Twabiganiriyeho n’inzego z’ubuyobozi zirabitwemerera, dutangira gutegura uburyo tuzabikora. Ibyo amaboko akora abaturage bazabikora, ibikenewe amafaranga tukayegeranya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Iyamuremye Antoine, yavuze ko abaturage basanzwe bafite umuco wo kwishakamo ibisubizo, ari na byo byatumye biyemeza kubaka ibiro bya Polisi.
Yavuze ko mu mwaka ushize abaturage biyubakiye utugari dutatu byatwaye amafaranga arenga miliyoni 17 Frw, ndetse banubaka umuhanda ureshya na kilometero eshatu.
Ati: “Uyu mwaka twihaye intego yo gukemura ibibazo dufite birimo gusana ibiro by’utugari, gukora umuhanda ndetse no kubaka ibiro bya Polisi. Ni igitekerezo cyaturutse ku baturage ubwabo kandi biyemeje kugishyira mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa kigamije kugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya gutanga ibirego cyangwa gushaka izindi serivisi z’umutekano mu yindi mirenge.
Yashimye abaturage ba Mushikiri ku ruhare bagira mu bikorwa by’iterambere no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Ati: “Ubu nta kibazo twagira ngo ukigeze imbere y’abaturage be kukikorera, rero turabashimira uruhare rwabo n’uburyo badufasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.”
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka ibi biro bya Polisi bizatangira mu mwaka w’ingengo y’imari utaha uratangirana na Nyakanga 2026, abaturage bakazatanga umusanzu wabo mu bikorwa by’umuganda no mu bushobozi bw’amafaranga kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa.







