Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rurasabwa gukoresha amahirwe rufite mu buhinzi n’ubworozi rugashora imari mu buhinzi n’ubworozi bwa kinyamwuga, kuko ari imwe mu nzira zafasha urubyiruko kwiteza imbere no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 mu Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abahinzi n’Aborozi b’ejo hazaza rya Nyagatare (Nyagatare Next-Gen Farmers 2026), ryahuje urubyiruko rusaga 200 rukora ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo YEFFA, Tubura na VSO.
Iri huriro ryari rigamije gufasha urubyiruko guhindura ubuhinzi n’ubworozi ibikorwa by’ubucuruzi bibyara inyungu, binyuze mu kurwereka amahirwe ari muri uru rwego ndetse no kungurana ibitekerezo ku ikorwa kinyamwuga ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro bavuga ko kungurana ibitekerezo no guhura n’abandi bafite ibikorwa bikomeye bibafasha kurushaho kunoza ibyo bakora no kubona amasoko no kumenyana nabo.
Shema Frank, umwe mu rubyiruko rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko guhura nk’urubyiruko bibafasha kumenya amahirwe bafite no gukora kinyamwuga.
Yagize ati: “Ni byiza ko urubyiruko tumenya amahirwe dufite muri aka Karere ka Nyagatare ku bakora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga kuko bizajya bidufasha kurushaho kunoza imikorere yacu no kubona inyungu zisumbuyeho.”
Uwanyirigira Sandrine, ukora ibikorwa byo gutunganya ibiryo by’amatungo, yavuze ko guhurira hamwe bifasha urubyiruko gusangizanya ubunararibonye no kumenya amahirwe ari muri uru rwego.
Yagize ati: “Guhurira hamwe bidufasha kumenyana n’abantu batandukanye bafite ibikorwa bakora biri ku rwego rwiza, bikadufasha gusangizanya amakuru ndetse no guhererwa hamwe inama n’inyunganizi zitwereka amahirwe dufite nk’urubyiruko rwahisemo gukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyagatare, Katurebe Moses, yavuze ko Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi atuma urubyiruko rukwiye gushora imari mu buhinzi n’ubworozi.
Yagize ati: “Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rufite amahirwe y’uko aka Karere ariko ka mbere gafite ubutaka bunini bwakoreshwa mu buhinzi. Hari kandi inkunga Leta ikomeje gushyira mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibigo by’imari bifitanye imikoranire n’abahinzi n’aborozi.”
Yakomeje avuga ko hari gahunda zashyizweho n’ibigo by’imari birimo Banki y’Igihugu itsura Amajyambere-BRD zirimo Kataza Rubyiruko, Iganze Muhinzi Mworozi na Hatana, zigamije gufasha urubyiruko rufite imishinga kubona inguzanyo yo kuyishyira mu bikorwa.
Ati: “Icyo dusaba urubyiruko ni ugukoresha amahirwe bafite ndetse bagatinyuka kugana ibigo by’imari kugira ngo abafite imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi babone ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.”
Mu busanzwe mu Karere ka Nyagatare habarurwa urubyiruko rusaga ibihumbi 177,900, ariko ubuyobozi bugaragaza ko abakora ubuhinzi n’ubworozi bataragera kuri 50%, nubwo aka Karere gafite amahirwe menshi muri uru rwego.
Akarere ka Nyagatare gafite ubutaka bwagenewe guhingwaho busaga hegitari 92,000 buhingwaho ibigori, ibishyimbo, umuceri, soya n’ibindi bihingwa bitandukanye. Hari kandi ubutaka buri ahagenewe kuhirwa busaga hegitari 13,000, harimo ibishanga n’ibindi byanya byatunganyijwe.
Si ibyo gusa kuko aka Karere kanafite ubutaka bwagenewe ubworozi busaga hegitari 68,200, ibintu ubuyobozi buvuga ko biha amahirwe urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi n’ubworozi bwa kinyamwuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo Kakooza Henry, yijeje urubyiruko ko niruramuka rushyize imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizafasha kongera umusaruro, cyane cyane uw’amata akenerwa n’uruganda rutunganya amata rutabasha guhazwa n’ingano y’amata aboneka; no kuzamura ibikorwa bifatika by’ubuhinzi n’ubworozi bukozwe kinyamwuga.
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa inka zorowe zisaga ibihumbi 208, aho amata akamwa ku munsi angana na litiro ibihumbi 142,655, mu gihe uruganda rutunganya amata rwa Nyagatare rukenera litiro ibihumbi 650 ku munsi.









