Uwimana Marie wahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda avuga ko igiye kumufasha kwikura mu bibazo by’imibereho yari amaranye igihe, birimo kubura ifumbire, amata ndetse no kubona ubushobozi bwo kurera abana be bane yitaho wenyine kuko yibana.
Uyu mubyeyi w’imyaka 49 atuye mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Nyakagarama mu Karere ka Nyagatare, akaba aterwa inkunga n’umushinga wa Compassion International.
Uwimana Marie aganira na MUHAZIYACU yavuze ko mbere yo guhabwa iyi nka yari abayeho mu buzima bugoye cyane kuko nta tungo yari afite, ibintu byatumaga ahinga adafite ifumbire ihagije ndetse no kubona amata bikamubera ikibazo.
Yagize ati: “Nari mbayeho mu buzima bugoye cyane kuko nta nka nagiraga. Iyo nahingaga naburaga ifumbire yo gufumbiza imyaka yanjye kandi ifumbire mvaruganda irahenze. Kubona amata byari ikibazo kuko twayaguraga ntanaduhaze.”
Uyu mubyeyi urera abana bane b’abakobwa wenyine b’abanyeshuri yavuze ko inshingano zo kubitaho zari zimaze kumuremerera cyane kubera ubushobozi buke, ati: “Abana banjye bose ni abanyeshuri, hari abiga mu mashuri abanza abandi bari muri Kaminuza, rero kubishyurira ishuri no kubabonera ibikoresho by’ibanze byari bigoye cyane. Nari maze gucika intege ariko iyi nka yampaye icyizere gishya kuko amafaranga nakoreshaga ngura ifumbire n’amata nzajya nyakoresha mbitaho.”
Ahamya ko iyi nka yahawe izamufasha kubona amata yo kunywa ndetse n’ifumbire izamufasha mu kongera umusaruro ukomoka k’ubuhinzi bwe cyane ko ngo kuba yarahingaga adafite ifumbire ihagije byatumaga umusaruro uba muke, ariko ubu akaba yizeye ko agiye kujya afumbira imyaka ye neza bityo umusaruro ukiyongera.
Yagize ati “Ndumva ubuzima bwanjye bugiye guhinduka. Iyi nka ntabwo igiye kumpa amata gusa, ahubwo izampa n’ifumbire izamfasha kongera umusaruro no kubona ubushobozi bwo kurera abana banjye neza.”
Ashimira ubuyobozi bwiza bwashyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda, ati: “Turashimira Perezida Paul Kagame washyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda kuko iri gufasha abaturage benshi kwikura mu bukene no guteza imbere imiryango yabo.”
Uwimana Marie ni umwe mu miryango 15 yahawe inka ku bufatanye bwa Compassion International ubinyujije muri EAR Mukama, aho imiryango igera kuri 15 itishoboye yo mu Murenge wa Mukama yorojwe inka mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza no kurwanya imirire mibi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yashimye uruhare rwa Compassion International na EAR Mukama muri gahunda yo guteza imbere abaturage bafite ubushobozi buke.
Akomeza agira ati: “Turasaba abahawe inka kuzazitaho neza kugira ngo zibafashe kwiteza imbere ndetse babashe no koroza abandi.”
Ibi ubuyobozi bubishingira ku kuba mu minsi yashize muri aka Karere ka Nyagatare uyu muryango wa Compassion International Rwanda wahaye indi miryango yo mu Mirenge ya Nyagatare na Tabagwe igera kuri 15 inka muri iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Mu myaka itatu ishize, Compassion International Rwanda imaze koroza abaturage ba Nyagatare inka zirenga 500, bikaba byaragize uruhare mu kuzamura imibereho y’imiryango myinshi.








