MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hasigaye ukwezi kumwe utarakoreye urwuri rwe akarwamburwa

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
16/01/2020
Zimwe mu nzuri zatanzwe na Leta ntizibyazwa umusaruro, ntizitunganije, hari n'izahinduwe imirima.

Zimwe mu nzuri zatanzwe na Leta ntizibyazwa umusaruro, ntizitunganije, hari n'izahinduwe imirima.

Abafite inzuri zidakoreye bo mu Ntara y’Iburasirazuba basigaranye igihe kitageze ku kwezi kugira ngo abatazibyaza umusaruro nk’uko bikwiye bamburwe ubutaka bahawe. Itariki ya nyuma aborozi bahawe yo gukorera inzuri za bo ni iya 28 Gashyantare 2020.

Hashize umwaka hari abantu 10 ku ikubitiro batswe inzuri kuko batazikoreye. Ubutaka basubije Leta bungana na hegitari 167, kuri ubu hitezwe ko n’abandi baturage bazagaragara ko batakoreye inzuri za bo bazakwa ubutaka, dore ko hari urutonde rw’abantu benshi banditse basaba ko bahabwa ubutaka bwo gukoreramo.

Iki gikorwa cyo kugenzura no kugena umworozi wakwa ubutaka kigirwamo uruhare na Komisiyo y’ubugenzuzi y’imikoreshereze y’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, ikaba ifite inshingano zo gucukumbura ibibazo biri mu nzuri zasaranganyijwe mu ntara, bimwe mu bibazo byagiye bigaragara nyuma y’iri saranganya, kudakorera inzuri, kutazisorera, abahinga mu nzuri, kwigabiza ubutaka bwa Leta ndetse n’amakimbirane ashamikiye ku butaka.

Itegeko No 43/2013 ryo kuwa16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda ingingo ya 44 rigira riti: “Guhagarika amasezerano y’ubukode burambye mu gihe ukodesha ubutaka ku buryo burambye atubahirije inshingano ze zikubiye mu masezerano y’ubukode burambye, zitandukanye n’ibivugwa mu ngingo ya 38 y’iri tegeko, umukode ashobora, nta yindi mihango akurikije, guhagarika amasezerano y’ubukode abanje gutanga integuza yanditse y’iminsi cumi n’itanu(15) y’akazi.”

Intara y’Iburasirazuba ifite igice kinini cyahariwe ubworozi, cyane cyane mu turere twa Kirehe, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, aha ni ho hari abaturage benshi basaranganyijwe ubutaka bwo kororeramo, ariko kandi iyo ugereranyije umusaruro ukomoka mu bworozi muri iyi ntara cyane cyane ku mukamo, umusaruro w’amata w’inka zo mu Karere ka Gicumbi uruta uboneka mu Ntara y’iburasirazuba.

Abayobozi bavuga ko ikibitera ahanini, ari uko mu Ntara y’Iburasirazuba ari ho haba inka nyinshi ariko zidatanga umukamo utubutse, nyamara ngo aba borozi ari bo bafite ubutaka bunini bwo kubyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yemeza ko izi mpamvu n’izindi nyinshi zizaba imbarutso yo kwambura abaturage ubutaka bahawe, butabyazwa umusaruro.

Yagize ati: “Mwagiye mukurikira ingamba zagiye zifatwa, ntabwo dushyize imbere guhana abaturage, ariko dufite amategeko tugenderaho kuri buriya butaka uko bwabyazwa umusaruro, umusaruro ugirira akamaro ba nyiri inzuri ariko bukanagirira akamaro igihugu muri rusange, gutunga ubutaka butabyazwa umusaruro, tuzakurikiza icyo amategeko ateganya, harimo kubambura buriya butaka, bukaba bwahabwa abandi babubyaza umusaruro.”

Kugeza ubu hegitari 1,350 ni zo zimaze kugaruzwa, ubu ni ubutaka bwa Leta bwari bwarigaruriwe n’abaturage.

Iki cyemezo cyo kwambura ubutaka abatabukoresha icyo babuherewe gishyigikiwe na bamwe mu borozi bavuga ko bagenzi babo badakorera inzuri kandi bahora bibutswa bituma aborozi bose muri rusange bagira isura mbi.

Turatsinze Tom ni uwa Rwisirabo mu Karere ka Nyagatare yagize ati: “Hari bamwe mu baturage badakorera inzuri kuko basuzugura inzego za Leta, buriya kuko nta n’umwe urahanwa ngo yakwe ubutaka bumva ko nta kibazo, inama ziraba buri munsi kandi nta muntu ufite ubutaka wagombye kuba atabasha kubukorera, abenshi ni uko babuherewe ubuntu ni yo mpamvu batumva uburemere bwabwo. Buriya se ari uwabuguze ku mafaranga ye ukamubwira ko natabukorera uzabumwaka, yamara kabiri atarakorera urwuri rwe?”

Nsengiyumva Emmanuel, Umworozi wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini na we ashyigikiye ko abadaha agaciro ubutaka bahawe babwamburwa.

Yagize ati: “Umuntu udakorera urwuri yahawe ntiwamenya ibiba mu mutwe we, kuko inyigisho ziratangwa buri munsi abayobozi badukangurira kwita ku inzuri zacu, yego ibihano ni ikintu gikomeye, ariko abo na bo bibuke ko hari abandi banyarwanda badafite ubutaka kandi bashaka kubukoresha.”

Bimwe mu byo aborozi basabwa kubahiriza kugira ngo bajyane na gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bahawe, ni ugufata neza ibikorwaremezo byagenewe ubworozi (Dams, amabuga,…) Kwita ku buzima bw’amatungo, kwitabira gahunda zigamije guhunikira amatungo ubwatsi n’amazi, kwitabira gahunda yo kuvugurura amatungo hagamijwe kongera umukamo,

Harimo kandi kugira ikaye y’ubworozi yandikwamo amakuru yose ajyanye n’ubuzima bwa buri tungo n’umusaruro waryo, kwirinda kuragira ahantu hakomye (nko mu Kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro, Parike y’Akagera, n’ahandi) no gutanga imisoro iteganywa n’itegeko.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred mu nama iheruka yagiranye n’aborozi bahawe ubutaka na Leta bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko amakipe y’Iburasirazuba yitwaye mu cyiciro cya kabiri

Menya imikino itegerejwe ku makipe y’Iburasirazuba muri shampiyona zitandukanye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU