MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umuturage kuri Leta ni nk’umwana mu rugo, ntabwo wamushyiriraho umupaka w’ibyo agusaba-Meya Niyonagira

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
28/03/2026

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie mu mboni ze avuga ko umuturage kuri Leta ari nk’umwana murugo bityo ko ibyo agusaba byose ugomba kubimwemerera warangiza ukareba mu bushobozi ufite ubundi ukabimuha, ariko ko udakwiye guhagarika ibyifuzo bye cyangwa ngo umubwire ko ibyo agusaba bidashoboka; ahubwo ko wakora n’ibyoroheje ariko umuturage agahabwa icyo yagusabye.

Ibi, Meya w’Akarere ka Ngoma yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe 2026 mu kiganiro kuri Radio Royal FM ubwo yagarukaga ku kibazo cy’uko hari igihe abaturage basaba ibintu ariko bakongera kumvikana bavuga ko ibyo basabye batabihawe, gusa we yagaragaje ko atari ukutabyitaho ahubwo ko bahabwa iby’ingenzi kurushaho.

Mu mboni za Meya Miyonagira yagaragaje ko umuturage kuri Leta ari nk’umwana mu rugo ko utamukumira kubyo agusaba, agusaba ibyo acyeneye byose nk’umubyeyi ukamuhitiramo ikimubereye,

Yagize ati: “Umuturage kuri Leta, buriya ni nk’umwana ku mubyeyi murugo, umwana wawe ntabwo wamushyiriraho umupaka w’ibyo agusaba. Agusaba ibyo acyeneye byose ariko nk’umubyeyi ureba bwa bushobozi ufite kandi ukareba abana bose. Buriya mu Karere dufite imirenge cumi n’ingahe hose ni ko ibyifuzo biba byaje ariko noneho tureba bwa bushobozi, tukareba ibishobora gukorwa bidasabye ingengo y’imari ihambaye bya bindi dushobora gushyira mu igenamigambi ry’umuganda, tukavuga tuti nubwo batubwiye ko ririya teme ritambukika ariko dushatse ibiti tugakoresha imbaraga z’abaturage natwe nk’ubuyobozi tukabihagararira hariya hantu hagendeka. Icyo gihe ntibisabe ingengo y’imari.”

Akomeza agaragaza ko mu byo abaturage basaba habamo ubushishozi bw’ubuyobozi mu gihe ibyo bintu bikeneye ingengo y’imari, atanga urugero rw’abaturage bashobora gusaba ikigo nderabuzima kandi agace kamwe wenda hari ikibegereye abandi ntacyo bafite, akemeza ko mu gihe hari ingengo y’imari yo kubaka kimwe, harebwa abadafite na mba, kandi bagasubira kubwira babandi batakibonye bagasobanurirwa icyabiteye.

Ati: “…Ariko noneho ibisaba ingengo y’imari byo bisaba kureba ngo ese ya ngengo y’imari ko yabonetse hari igenewe ubuzima turakora iki mu buzima, turakora iki mu buzima. Ese hariya hantu nibura ko basabye ikigo nderabuzima ariko bakaba bafite ikindi, hariya ho bakaba bagisabye nta na kimwe bafite, twebwe nk’abayobozi twakora iki kugira ngo tureberere abaturage bose cyajya hehe ko dufite ingengo y’imari izubaka ikigo nderabuzima kimwe, aho noneho niho hazira nk’ubuyobozi gushishoza tukareba ngo twagishyira aha n’aha, ariko mu by’ukuri cyasabwe n’abatuarge benshi wawundi rero utabashije kukibona uyu mwaka, tuba tugomba gusubirayo tukamubwira impamvu zabiteye.”

Ibi, Meya w’Akarere ka Ngoma arabigarukaho mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 aka Karere kabaye aka mbere mu kwesa imihigo gakurikirwa na Gisagara ku mwanya wa 2, mu gihe Nyagatare yabaye iya 3.

Niyonagira Nathalie, Meya w’Akarere ka Ngoma yasobanuye ko mu gihe hari icyo abaturage basabye ntikibokerwe ingengo y’imari, abayobozi basubira kuri ba baturage bakabwirwa icyabaye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Aborozi b’umwuga basaga 190 bafashe ingamba zo kongera umukamo

Nyagatare: Aborozi b’umwuga basaga 190 bafashe ingamba zo kongera umukamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU