MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje gutera impungenge

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
23/03/2026

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB igaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje kuba ikibazo gihangayikishije mu Ntara y’Iburasirazuba, aho mu mezi atatu ashize ni ukuvuga kuva mu Ukuboza 2025 kugera Gashyantare 2026 hagaragaye ibyaha 342 by’abana basambanyijwe.

Muri iyo mibare, igaragaza ka Akarere ka Rwamagana ariko kaza ku isonga n’ibyaha 77, kagakurikirwa na Nyagatare ifite 66, Kayonza ifite 52, Gatsibo ifite 45, Bugesera ifite 44, Kirehe ifite 34, mu gihe Ngoma yo ifite 22.

Iyi mibare yerekana ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana gikomeje gufata intera mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburasirazuba, bigasaba ko inzego zibishinzwe, ababyeyi n’abaturage muri rusange barushaho gufatanya kugira ngo gikumirwe.

Gahamanyi Emmanuel, ukuriye Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, yavuze ko hakiri abantu bahishira ihohoterwa rikorerwa abana, barimo n’ababyeyi, ibintu bituma rikomeza kwiyongera.

Yagize ati: “Hari abantu bagihishira ihohoterwa kandi barimo abayobozi, ukibaza ubu turakorera Igihugu kimwe cyangwa harakora ibihugu bibiri.”

Yakomeje agira Ati: “Ibi rero nitudahagurukira rimwe ntabwo bizacika. Njye numva abahohotera abana ari abanzi b’Igihugu, kuko si nibaza umwana w’imyaka 17 na 16 arahetse, ubu se byagiye kumenyekana bigeze bite? Nitudafatanya nk’inzego n’ababyeyi ntabwo ibi bintu bizacika, ari nayo mpamvu mubona imibare igenda izamuka.”

Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose n’imiryango, kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abana rihashywe burundu, cyane cyane binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no kudahishira abakora ibi byaha.

Ingingo ya 133 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ivuga ko umuntu usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu. Nanone kandi, usambanyije umwana agakurikiraho kubana na we nk’umugore cyangwa umugabo, kimwe n’umusambanya akamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, na bo bahanishwa igifungo cya burundu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo

18/09/2026
Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw
Amakuru

Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

16/09/2026
Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu
Ubuhinzi

Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu

11/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Murashaka igihugu kimeze gute? – Perezida Kagame abaza abayobozi 

Murashaka igihugu kimeze gute? – Perezida Kagame abaza abayobozi 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU