MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Murashaka igihugu kimeze gute? – Perezida Kagame abaza abayobozi 

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
23/03/2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko hari abayobozi bari mu nzego za Leta bakora akazi umunsi ku wundi ariko wareba umusaruro n’aho bifuza kugeza Igihugu ukahabura, akagaragaza ko ibintu bikwiye kuba bikosorwa ntibihore bigaruka buri mwaka, nk’uko bimeze.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, mu nama y’abayobozi b’inzego bwite za Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage Ku Isonga’. Yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riri i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni inama kandi yiswe ‘Central and Local Government Meeting’ yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na gahunda z’Igihugu ndetse n’imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye.

Perezida Kagame, yagaragaje ko hari imishinga myinshi yakabaye ikorwa ikagirira abaturage akamaro, hari buri kimwe, abagomba kuyikora nabo bahari kandi bafite ubumenyi ariko ntibagire icyo bakora, agasaba ko niba bibananiye bakwiye kuva mu myanya hakajyamo ababishoboye.

Ati: “Murakora iki muri iyo myanya, mwasezeye mukigira mu byanyu kuko hari benshi bafite ibyo bakora ku giti cyanyu, abantu bahora mu bintu nk’ibi umunsi ku wundi, umwaka ku wundi gute? Ni uko mutumva, ni iki? Buri wese yikorera ibye kubw’inshingano mufite, ntawabaziritse muvemo, hari abandi hanze bashaka kujya muri iyo myanya, buri munsi ni intambara, muvuga ngo mwabisuzumye, twashyizeho intego, ntimwirirwa mufata ibendera mukarahira hanyuma mukigira mu bindi mutarahiriye? Mufite uburenganzira mujye aho mushaka kujya, mufite uburenganzira. Murashaka mwebwe igihugu kimeze gute, murashaka kugikorera iki? Kandi nkasanga ibintu byose birahari, abantu babishinzwe barazwi, niba ari ibikoresho birahari ariko ntawagize icyo akora, murashaka kumera mute?”

Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere-RGB, rugaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise mu mwaka wa 2025, bwagaragaje ko abaturage bashima serivise bahabwa ku kigero cya 77.1%.

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukora ibiteza Igihugu imbere, bitari uguhora mu ijambo rimwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026
Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 
Ubworozi

Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma-Mugesera: Ubuyobozi buragira abaturage inama yo kwirinda kwiyambutsa mu mazi

Ngoma-Mugesera: Ubuyobozi buragira abaturage inama yo kwirinda kwiyambutsa mu mazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU