Abaturage 834 batuye mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe bishimiye ko bagiye kubona amazi meza nyuma y’igihe kirekire bakoresha amazi y’Akagera yabateraga indwara banabonaga bigoranye ndetse rimwe bagahuriramo n’inyamaswa zihungabanya umutekano wabo.
Ibi babivuze nyuma y’uko mu Murenge wa Nyamugari, Akagari ka Kiyanzi mu mudugudu wa Mitako, habereye igikorwa kijyanye no gutangiza gahunda y’Ibikorwa by’ Ingabo na Polisi by’ u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ni bikorwa bizakorerwa mu Gihugu hose kuva ku ya 9 Werurwe 2026 bikomeze mu gihe cy’amezi atatu. Bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”
Ubuyobozi bw’Ingabo muri Kirehe bwagaragaje ko mu Kagari ka Kiyanzi, mu Mudugudu wa Matako hazakorwa amavomo y’amazi agera kuri ane, basane umuyoboro w’ibirometero bine ndetse basane n’ibigega bitatu.
Umuturage Bizimana Emmanuel wo mu Kagari ka Kiyanzi, yagize ati: “Twakoreshaga amazi yo mu kagera kandi aba ari mabi cyane, ariko ubu aya natangiye kutwubakira nibayatugezaho bizaba ari byiza cyane.”
Murekatete Angelique, yavuze ko bari bafite Umutekano muke kubera amazi mabi, ati: “Abana iyo bari kuyavoma hari gihe bagwamo, imvubu, ingona kandi ni na mabi kuyanywa uretse ko utabona uko ubigenza. Turashimira umukuru w’Igihugu n’Ingabo kuko bigaragara ko tugiye noneho kubona amazi meza .”
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kirehe, Lt Col Wilson Ndabarasa ubwo yagezaga ijambo ku baturage bitabiriye iki gikorwa, yabasabye kwitegura kubungabunga ibikorwaremezo bazahabwa.
Yagize ati: “Aya mazi tugiye kwakira hano ni amazi meza ntabwo ari ay’Akagera, ni amazi dusabwa kuzakoresha mu buryo dukoresha amazi neza uko byumvikana, icyo gikorwa nikimara kuhagera nk’abaturage turasabwa kukibona nk’icyacu kugira ngo kibashe kuramba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yagize ati “Uyu munsi muri Mitako twatangije igikorwa cyo kuvugurura umuyoboro w’amazi ungana n’ibirometero bine bisaga, aho tuza kuvugurura ibigega bitatu, harubakwa amavomo ane, hazamanurwe n’amazi agere ku kigo cy’amashuri cya EP Kabungeri.’
Yabwiye abaturage ko ari ntangiriro kubera y’uko nyuma yaho bazahita bakora n’undi mushinga wagura amazi babona akiyongera ndetse akagera n’ahandi hose hasigaye.
Ubuyobozi bwavuze ko mu bindi bikorwa bizakorwa muri Kirehe muri iyi gahunda y’Ingabo na Polisi muri iki gihe cy’amezi atatu, harimo gutanga moteri z’amazi zigera ku 10 mu Murenge wa Nasho ndetse n’inka, hazaba n’igikorwa cyo kuvura ku bitaro bya Kirehe ndetse n’ibindi.











