Abatuye mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Kiziguro bashimira cyane uruhare rw’icyumba cy’umuryango mu kunga no kubanisha neza imiryango, ndetse no guca ihohoterwa rikorerwa mu miryango, ikava mu makimbirane y’igihe kirekire ikongera gukorera hamwe no kwiteza imbere.
Mu gihe cy’imyaka itatu gusa iki cyumba kimaze kunga no kubanisha neza imiryango igera kuri 160 y’abantu babanaga mukimbirane, kikaba kandi cyarafashije abana b’abakobwa basaga 100 babyariye iwabo bagafashwa kongera kwisanga mu miryango, bagahabwa ubufasha bwo kwiga imyuga itandukanye ibafasha kwiteza imbere nk’ubudozi n”bijyanye no gutunganya imisatsi.
Nyinawumuntu Ruth, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona akaba n’umuyobozi w’iki cyumba cy’umuryango, avuga ko iki cyumba cyagize uruhare rukomeye mu guca ihohoterwa mu miryango no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu miryango.
Aragira ati: “Igitekerezo cyo gutangiza icyumba cy’umuryango cyaje nyuma y’aho tugiye tubona mu miryango hagaragaramo amakimbirane, kandi iyo nta mahoro ari mu muryango n’Igihugu ntigitera imbere, wasangaga uwagize ikibazo mu rugo adashobora gutinyuka ngo abe yakigaragariza mu nteko z’abaturage cyangwa mu muganda, ariko aho twashyiriyeho iki cyumba twakira abantu mu buryo butandukanye kandi bagatinyuka bakatubwira.”
Akomeza agira ati: “Twakira abagabo bahohotewe, abagore, ndetse n’abana bagize ibibazo byo gutotezwa n’ababyeyi babo, cyangwa ababyeyi bahohotewe n’abana, ariko umubyeyi agatinya guhagarara mu ruhame ngo ashinjanye n’umwana, ariko iyo baje mu cyumba cy’umuryango tukaganirira mu buryo bwihariye, bitanga umusaruro cyane, kandi ntiturekeraho kuko abo twunze turabakurikirana mu miryango tukabasura, kuko iki cyumba gifite komite y’abantu barindwi, abagore bane ndetse n’abagabo batatu bagenda bareba uko imiryango twunze igenda yiyubaka.”
Murekatete Claudine ni umwe mu baganirijwe muri iki cyumba cy’umuryango cya Rubona, yabwiye MUHAZIYACU ko ari gahunda yabafashije cyane, ati: “Icyumba cy’umuryango cyaradufashije cyane, kuko njye n’umugabo twajyaga tudahuza, ariko tumaze kugirwa inama mu cyumba cy’umuryango, twahisemo gushyira hamwe kandi rwose ubu tumeze neza, turakora tukiteza imbere,urebye tumeze neza mu muryango wacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko iterambere ry’Igihugu rishingiye ku iterambere ry’umuryango nyirizina, kuko iyo umuryango urimo amahoro gushaka ibisubizo by’ibindi bibazo biroroha.
Aragira ati: “Kugira ngo umuryango utere imbere, ni uko umugabo n’umugore bagomba kubigiramo uruhare, abayobozi b’abagabo n’abagore bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, turashimira rero abakora uko bashoboye ngo umuryango nyarwanda urangwemo ituze n’amahoro, icyo dushyize imbere ni iterambere, kandi rishingiye ku muryango kuko Igihugu nticyatera imbere umuryango uri mu makimbirane, turashaka iterambere rishingiye ku mugabo n’umugore, rishingiye ku muryango n’abawugize umutekano ari wose mu rugo.”
Icyumba cy’umuryango cya Rubona ni umwihariko w’Akagari ka Rubona, aho gifasha abatuye muri aka kagari ariko kikaba kidaheza n’abaturuka mu tundi tugari tugize Umurenge wa Kiziguro bifuza kuganirizwa no kigirwa inama mu gukemura amakimbirane n’ubwumvikane buke mu miryango.








