Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burizeza abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rwangingo giherereye mu Murenge wa Karangazi ko vuba aha iki gishanga kigiye gutunganywa, kibone amazi ahoraho akenewe mu buhinzi bw’umuceri.
Ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, wavuze ko hari imirimo iri gukorwa irimo iyo kubaka imiyoboro y’amazi, hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi gikunze kugaragara muri iki gishanga.
Yagize ati: “Turimo gukora za kanari no kubaka amadamu. Abaturage bihangane, ndatekereza ko mu kwezi kwa karindwi imirimo izaba yarangiye.”
Abahinzi bakorera muri iki gishanga bavuga ko nubwo bageze mu gihe cy’isarura, umusaruro wabo uba mucye bitewe no kubura amazi ahagije, kuko igishanga kitaratunganywa neza.
Bagaragaza ko mu gihe cy’izuba bahinga bagategereza imvura, kandi iyo itinze cyangwa ikabura, umuceri upfa bikabateza igihombo.
Sekamana Manase, umwe mu bahinzi bakorera muri iki gishanga cya Rwangingo, avuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire, ati: “Duhinga umuceri wagera aho ukeneye amazi agahita abura, ugapfa bikadutera igihombo.”
Muhire Alias na we avuga ko kubura amazi bituma batabasha guhinga uko bikwiye mu gihe cy’izuba, bityo bagasaba ko igishanga cyatunganywa kikabona amazi ahoraho.
Igishanga cya Rwangingo gihingwaho umuceri ku buso buri hagati ya hegitari 220 na 250.







