MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

MINAGRI isaba abaturage kwiga umuco wo guhunika imyaka

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
28/02/2026
Dr.Uwituze Solange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ageza ubutumwa ku batuye i Rukomo, mu Karere ka Nyagatare

Dr.Uwituze Solange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ageza ubutumwa ku batuye i Rukomo, mu Karere ka Nyagatare

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Uwituze Solange, yasabye abatuye i Nyagatare kwiga no gushyira mu bikorwa umuco wo guhunika imyaka baba bejeje, aho kuyimarira ku masoko yose, ibintu bishobora kubateza inzara mu gihe baba barumbije cyangwa habaye ibihe bikomeye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashantare 2026, aho hatunganyijwe umuhanda ureshya na kilometero enye washyizwemo laterite hagamijwe koroshya ingendo.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bari bitabiriye umuganda, Dr. Uwituze yavuze ko guhunika umusaruro ari imwe mu nkingi zikomeye zo kwihaza mu biribwa no kurinda imiryango kugerwaho n’inzara.

Yagize ati; “Hari aho usanga abaturage bejeje neza, ariko kubera kwihutira kugurisha byose ku masoko, bakabura icyo basigarana. Ibi bituma mu gihe cy’izuba cyangwa igihe habaye ikibazo cy’isarura, bahura n’inzara. Turabasaba kwiga umuco wo guhunika, bakagira icyo basigarana cyo kugaburira imiryango yabo”

Dr. Uwituze kandi yashimye uruhare rw’abaturage mu muganda, avuga ko ari ishingiro ry’iterambere rirambye no kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda, ati: “Iyo twifatanyije, tugakora imirimo rusange nk’iyi, twihutisha iterambere ryacu.”

Bamwe mu baturage bitabiriye umuganda bagaragaje ko inama bahawe igiye kubafasha guhindura imyumvire no gutekereza ku hazaza habo.

Mukamana Claudine, yavuze ko bagiye gutangira guhunika umusaruro wabo. Ati: “Twajyaga tweza ibigori n’ibishyimbo, tukabigurisha hafi ya byose, amafaranga tukayakoresha mu bindi. Mu gihe cy’izuba, tukabura icyo turya. Ubu twiyemeje kuzajya tubika igice cy’umusaruro wacu kugira ngo tuzirinde inzara”

Naho Nshimiyimana Jean Pierre we yagize ati: “Iyi nama iduhaye isomo rikomeye. Ngiye gutangira kubika umusaruro wanjye neza, kandi nigire n’uburyo bwo kuwubyaza inyungu igihe bikenewe, aho kuwugurisha wose ako kanya.”

Minisitiri Dr.Uwituze yasoje asaba abaturage gukomeza gukorera hamwe, bakubahiriza inama bahabwa, anabibutsa ko guhunika atari ukwihunza amasoko, ahubwo ari uburyo bwo kwirinda ibihe bikomeye no kugira ubuzima butekanye, bushingiye ku bushobozi bwo kwigira no kwihaza mu biribwa bakabona gusagurira amasoko.

Dr.Uwituze Solange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abaturage kwita ku bijyanye no guhunika umusaruro

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abagize urugaga rw’abagore bo muri FPR Inkotanyi basabwe kuba ‘nkore bandebereho’

Ngoma: Abagize urugaga rw’abagore bo muri FPR Inkotanyi basabwe kuba 'nkore bandebereho'

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU