Ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare na SOS, bari mu gikorwa kizamara imyaka itanu kigamije gukura abana 496 mu buzima bwo kuzerera no kuba ku mihanda, mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe no kubafasha kongera kubona ejo hazaza heza.
Iki gikorwa by’umwihariko cyibanda ku bana baba ku mihanda, abadafite aho baba ndetse n’abatagira ababyeyi cyangwa ababarera.
Aba bana bose baturuka mu mirenge ibiri ari yo Nyagatare na Rwimiyaga, ahagaragara umubare munini w’abana bugarijwe n’ubuzima bwo ku mihanda.
Muri gahunda y’imyaka itatu SOS yari imaze ifasha abana 396, ariko ubu bakaba bagiye kongeramo abandi 100, bituma umubare w’abana bari gufashwa ugera kuri 496, bazakomezanya kugeza igihe gahunda y’imyaka itanu irangiriye.
Aba bana barahurizwa hamwe, bagahabwa ibiganiro bibafasha gusobanukirwa ubuzima, indangagaciro n’akamaro ko gusubira mu miryango. Abafite imiryango bagasubizwayo, hagakorwa ubujyanama no gukurikirana uko bakiriwe n’uko babayeho. Abadafite aho baba cyangwa abatagira ababarera na bo barafashwa gushakirwa aho baba no kubona imiryango ibakira, kugira ngo hatagira usigara inyuma.
Umukozi wa SOS, Sande Robert, yavuze ko intego atari ugukuraho abana ku mihanda gusa, ahubwo ari ukububakira ubushobozi burambye. Yagize ati: “Dufatanya n’Akarere kugira ngo umwana wese ave mu buzima bwo kuzerera, asubire mu ishuri cyangwa mu muryango, kandi akurane icyizere cy’ejo hazaza. Turakomeza kubakurikirana no gufasha imiryango yabo kugira ngo batongera gusubira mu mihanda.”
Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, na we yashimangiye ko ubufatanye n’abafatanyabikorwa nka SOS ari ingenzi mu kurengera uburenganzira bw’umwana.
Yagize ati: “Umwana ni ejo hazaza h’Igihugu. Tugomba kumurinda icyamwangiza cyose no kumuha amahirwe angana n’ay’abandi.”
Yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bukomeje gushyira imbaraga mu gukumira ibitera abana kujya ku mihanda, birimo ubukene, amakimbirane mu miryango n’ibindi bibazo by’imibereho.







