Abayobozi b’utugari two mu Karere ka Rwamagana bari kwigishwa uko bazajya bakorana n’abayobozi b’imidugudu bifashishije ikoranabuhanga rishya mu kwandukuza uwapfuye ako kanya.
Ni nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’uko abari mu nzego z’ibanze bakunze kugorwa cyane n’abaturage batajya kwanduza ababo bapfuye, cyane cyane iyo bataguye kwa muganga.
Iki kibazo usanga buri gihe kigarukwaho mu bihe bitandukanye, ndetse hakagira ubwo hagenwa ukwezi kwahariwe irangamimerere, aho hatangwa serivisi zo kwandikisha abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana, muri iki gihe 2% by’abitabira kwaka izi serivisi baba baje kwandukuza ababo bapfuye.
Ubusanzwe umuntu wapfuye aguye ahatari kwa muganga, abo mu muryango we basabwa kuzana inyandiko y’umukuru w’umudugudu iriho imikono y’abatangabuhamya babiri, bayigeza ku biro by’Akagari bakamwandukura.
Iyo birenze ukwezi kumwe, ufite uwe wapfuye asabwa kwandira ushinzwe irangamimerere, bikazakorerwa mu murenge, izi nzira zose zitinda gutanga amakuru ya nyakwigendera, rimwe na rimwe hakagira abacika intege bajya kwandukuza uwabo.
Ku bufatanye bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare ubu hari Sisiteme nshya yaje yitwa e-death notification, ikaba ari uburyo bwifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha abapfuye baguye ahatari kwa muganga (Community) ubu buryo buhera ku mudugudu kandi uwapfuye akamenyekanishwa kare mu buryo bwagutse kandi bwihuse.
Abakuru b’imidugudu bazajya bifashishwa mu gutanga amakuru, kuko iyi sisteme izajya ihera ku makuru yatanzwe n’umukuru w’umudugu aciye ku kanyenyeri *432#
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwamunono Kagabo Richards avuga ko ubu buryo buje kubunganira kuri bimwe mu bibazo bahuraga nabyo bishingiye kutabaruriza igihe abapfuye.
Yakomeje agira ati: “Ubuzima bw’Igihugu buhera ku mibare fatizo, mu igenamigambi Leta ikora ikeneye kumenya abakeneye kwivuza, abakeneye serivisi runaka ibi byose bikorwa hashingiwe ku mibare nyayo Igihugu gifite”
Ubu abayobozi b’Utugari 84 twose tugize akarere ka Rwamagana bari guhugurwa ku mikorere y’iyi sisteme nshya kandi ikaba izatangizwa mu gihe cya vuba nyuma yo kubanza guhugura abakuru b’imidugudu.








