Habimana Evariste ni umugabo w’imyaka 47 ufite umugore n’abana batandatu, yamaze imyaka icumi acuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi ndetse afite n’abakozi barenga icumi bashinzwe kubikwirakwiza, yaje kubireka nyuma arakizwa ndetse atangira no kubwiriza bagenzi be ngo babireke.
Mu kiganiro na muhaziyacu.rw Habimana avuga ko yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo kwimukira mu Karere ka Kirehe akisanga yacuditse n’inshuti nyinshi zabicuruzaga.
Ati: “ Natangiye gucuruza urumogi 2004, nari nturutse mu Karere ka Rwamagana nimukiye inaha, nabonaga abantu bajya Tanzania kenshi nanjye ndabisunga, ndeba uko bagurisha urumogi nanjye ntangira kubiyungaho gutyo. Natangiriye ku biro icumi ndazamuka, ngera aho ncuruza ibiro 200 nkabikura Tanzania, nkabicuruza i Rwamagana na Kigali.”
Habimana avuga ko yageze aho akajya anakodesha imodoka n’abakozi bakwirakwiza urumogi hirya no hino mu gihugu. Ngo ikilo cy’urumogi bakiguraga 6,000 by’amashiringi, yashyirwa mu manyarwanda akaba 2000 Frw, yageraga i Kigali ikilo bakamuha 12,000 Frw agakuramo ibihumbi 100 yishyura imodoka.
Ati “ Icyo gihe twe Polisi yari itarakaza ibihano cyane ni yo wafatwaga bagukatiraga amezi atatu cyangwa atandatu nyuma ukarekurwa.”
Imbarutso yo kubivaho
Habimana akomeza avuga ko mu 2011 yafatanywe urumogi n’abasirikare agakatirwa gufungwa amezi atandatu, ngo nyuma yavuye muri gereza atangira kongera kubicuruza ariko ahura n’abambuzi bamunyanganya amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri, inshuro ebyiri, nyuma ngo yatangiye kugurisha imwe mu mitungo yarafite ari na ko agirana amakimbirane n’umugore we.
Akomeza agaragaza ko nyuma amaze kongera kwisuganya, yajyanye urumogi i Kigali agezeyo uwo yari arushyiriye amunyanganya miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ngo ashaka no kumufungisha ariko arabatoroka.
Ati: “ 2014 ni bwo navuze nti ‘maze guhomba kenshi, aho kugira ngo nkomeze ngurishe imitungo yanjye reka mbireke nshake ibindi nkora’ mbireka gutyo ndongera numvikana n’umuryango wanjye.”
Uko yakijijwe
Habimana akomeza avuga ko ajya kwakira agakiza yari yagiye mu rusengero rwa ADEPR kuko ariho umugore we yasengeraga, agezeyo afashwa n’inyigisho bahatangira akomerezaho.
Ati “ Nakiriye agakiza mu mwaka ushize wa 2019 nari nsanzwe mfite umugore ukikijwe akajya anyigisha nkamunanira kuko rero nturanye n’urusengero,yagumye ambwiriza simbyumve neza kuko najyaga ntekereza ko mbonye amafaranga nasubira mu rumogi, ngiye kumva numva ko ibihano byiyongereye ndetse bamwe mu babicuruzaga batangiye kubarasa.”
Yakomeje avuga ko umugore we yakomeje kumwigisha amusaba gukizwa kugira ngo atazasubira muri ibyo biyobyabwenge,
Ati: “Umwaka ushize rero nibwo nafashe icyemezo njya kubasura numva uko bigisha mpita mfata umwanzuro ntyo kuko nifuzaga ko n’abantu bangarurira icyizere bakareka kumbona nk’umuntu ucuruza ibyobyabwenge; ubu ndi umukiristu usenga.”
Kuri ubu amategeko y’u Rwanda ku bantu bacuruza bakanywa ibiyobyabwenge yarakajijwe cyane, ku babinywa bafashwe bakatirwa imyaka iri hejuru ya 20 na ho ababicuruza n’ababikwirakwiza bo bakatirwa burundu.
Inkuru bifitanye isano: Ngoma : Gen. Mubarak yasabye urubyiruko guhaguruka rukarwana intambara irwugarije







