Umugabo witwa Dusengumuremyi Isaïe w’imyaka 42 wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa APEM Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, avuga ko nubwo mu gutangira byabanje kumutonda kubera kwigana n’abana no kwigishwa n’abarezi aruta; ubu nta pfunwe bikimutera ndetse afite intego yo gukomeza kaminuza.
Dusengumuremyi Isaïe umubyeyi w’abana bane wiga indimi n’ubuvanganzo, avuga ko icyadindije imyigire ye ari uburwayi bwo mu nda butamworoheye akiri mu myaka ye mito. Yiga mu mashuri abanza, yaje gutsinda ikizamini cya Leta ajya kwiga mu mashuri yisumbuye, ariko uburwayi bwo mu nda bwaramugoye cyane buza gutuma ava mu ishuri akomeza ubuzima busanzwe bwo gushaka imibereho.
Dusengumuremyi avuga ko mu byatumye afata icyemezo cyo kongera gusubira mu ishuri, harimo ko yahoraga afite ipfunwe ryo kuba atarize, kandi nyamara afite abavandimwe bize ndetse bakanaminuza.
Aganira n’itangazamakuru Dusengumuremyi yatubwiye ko gutangira byabanje kumugora cyane ariko kuko umuryango we wari umushyigikiye kandi na we afite inzozi zo kwiga hakiyongeraho n’ubufasha bw’abarimu n’abayobozi b’ishuri; byamuhaye imbaraga n’umwete bituma adacika intege.
Yagize ati: “Bitewe n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda nagize nkiri muto, byatumye ntabasha gukomeza kwiga, biza gutuma nkomeza mu buzima busanzwe ariko nkahora numva ko kuba ntarize hari ikintu kinini nahombye, nkahora numva mfite ipfunwe ryo kutiga nk’abandi, ngize imyaka 38 nibwo numvise nongeye kugira ishyaka cyane ryo kwiga negera umuryango wanjye umugore n’abana tubiganiraho, babinyemereye niko kuza hano muri APEM Ngarama mbasaba ishuri bararimpa kandi bakomeza no kumfasha no mu myigire yanjye.”
Ikindi ngo ni uko yabonaga ko abantu bize hari amahirwe bagira bitandukanye n’umuntu utarabashije kwiga, bituma afata umwanzuro wo gusubira ku ishuri; kandi kuba yiga akuze ntibimuza gutsinda neza.
Mu mwaka wa 2022, ubwo Dusengumuremyi Isaie yari yujuje imyaka 38, kuri ubu akaba ari kwitegura ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.
Uyu mugabo w’imyaka 42 uruta benshi mu bamwigisha, ndetse akigana n’abana bangana n’imfura ye, ntibyamworohe agitangira ishuri.
Bimwe mu byamugoye cyane muri uru rugendo rwo kwiga akuze, avugamo kwibona mu bana bato yakaba abyaye kandi ari umuntu mukuru, ikindi ngo ni ukwibona mu bana ujemo bo batakwibonamo bagasa n’abaguhunga ukisanga uri wenyine.
Dusengumuremyi agaruka ku mbogamizi yagiye ahura na zo, avuga ko bitari byoroshye, ati: “Byarangoye cyane urumva kwiga ugafata mu mutwe uri umuntu mukuru waragiye uca mu bintu binyuranye biragora, Ikindi ni ubushobozi , niba wakoraga murugo, urumva ibyo wakoraga biragabanuka ariko kuko ari ibintu twabanje kuganira, twabashije kubikora ubu bimeze neza. Icyifuzo mfite kuri ubu ni ugutsinda neza ikizamini cya Leta nkakomeza na kaminuza kuko ndumva imyaka mfite ikibinyemerera.”
Bamwe mu banyeshuri bigana na Dusengumuremyi bavuga ko ari umunyeshuri witwara neza kandi ugira ikinyabupfura cyane, dore ko ari na we batoroye kuyobora abandi banyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa APEM Ngarama.
Nsegumuremyi Felicien yigana na Isaïe yemeza ko ari umunyeshuri bigiraho byinshi, kandi abafasha cyane haba mu bijyanye n’ubuzima bw’ishuri cyangwa se mu nama z’ubuzima busanzwe.
Ati: “Akiza twabonaga atari mugenzi wacu bamwe bakamuseka, ariko gake gake uko yagendaga abana natwe twagiye tumenyerana, kandi ni umuntu udufasha cyane mu myigire yacu, akadutoza kubaha nk’uko yubaha abarimu n’abayobozi kandi harimo nabo aruta bigatuma atubera ikitegererezo.”
Umuyobozi w’ishuri rya APEM Ngarama Mukamparirwa Marie Claudine avuga ko byamunejeje kwakira umunyeshuri nka Dusengumuremyi Isaïe, kuko n’ubundi icyo aharanira ari uko n’abandi bana bataye ishuri basubira mu ishuri bakiga.
Yagize ati: “Mu ntego zanjye numva nshaka kurwanya ubushomeri mu rubyiruko n’abagore, nicyo mparanira mu byo nkora byose, niyo ngiye mu nteko z’abaturage ngenda ngiye gushaka abana bataye ishuri, cyane cyane abatsinze ariko ntibashobore gukomeza mu mashuri yisumbuye, mbona Isaie rero numvise ari amahirwe ngize, ndamushimira cyane kandi twamwijeje ko tuzamufasha kugira ngo arusheho kwiyubakamo icykizere, ni umunyeshuri mwiza, umenya ko umwarimu ari umwarimu, ndetse n’umuyobozi akaba ari umuyobozi nubwo ari umugabo ukuze.”
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye ziteza imbere uburezi, ariko zose zihuriye muri gahunda ya Leta y’uburezi budaheza kuri bose, biciye muri iyo gahunda, mu mwaka wa 2008, Leta yatangije gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, bwaje gukurikirwa n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu mwaka wa 2011; zose zigamije ko buri mwana w’Umunyarwanda ahabwa uburezi bw’ibanze ku buntu.








