Abanyamuryango ba koperative COPRORIZ Ntende, ihinga umuceri mu gishanga cya Ntende, mu Karere ka Gatsibo bishimira ko mu rugendo rw’imyaka igera kuri 23 imaze ishinzwe bageze kuri byinshi nk’umuryango mugari wa koperative, ishoramari rya hoteli; ariko by’umwihariko abanyamuryango bashoboye kwikura mu bukene babikesha ubufatanye.
Koperative COPRORIZ Ntende yatangiye mu mwaka wa 2003, ariko iza kubona ubuzimagatozi mu mwaka wa 2008, icyo gihe yatangiranye abanyamuryango bagera ku 564, ariko uko koperative yagiye ikura, abanyamuryango nabo bagiye biyongera, kugeza ubu abanyamuryango bagize koperative COPRORIZ Ntende bagera ku 3,762.
Mu gutangira koperative yatangiranye ubuso bungana na hegitari 400, ariko ku nkunga ya Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, igishanga cyaje gutunganywa ku buso bungana na hegitari zigera kuri 900, koperative yatangiraga ibona umusaruro uri hagati ya toni 1,500 na 2,000 z’umuceri, ariko nyuma y’uko igishanga kimaze gutunganywa, ubu umuceri uhingwa ku buso bungana na hegitari 600 bigatanga umusaruro ungana na toni 4,000, mu gihe hegitari zigera kuri 300 koperative izihingamo ibigori isimburanya n’igihingwa cya soya.
Kuri ubu koperative COPRORIZ Ntende ifite imari shingiro ingana na miliyari 4,143,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda, buri munyamuryango wa koperative afite umugabane shingiro ungana na miliyoni 1,500,000 Frw, ku munyamuryango mushya ushaka kwinjira muri koperative, asabwa kwandikira ubuyobozi abisaba hagasuzumwa ubusabe bwe basanga yujuje ibisabwa akemererwa agasabwa kwishyura umugabane shingiro, ubundi akakirwa muri koperative.
Usibye igice cy’ubuhinzi bw’umuceri hakiyongeraho igice gito cy’ibigori na soya, koperative COPRORIZ Ntende ifite n’igice cy’ishoramari, aho bashoye imari mu kubaka hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshatu, bakaba bateganya ko mu gihe cy’imyaka ibiri izaba igeze ku rwego rw’inyenyeri eshanu.
Hoteli ijya gutangira igitekerezo cyabanje cyari ukubaka sale y’inama, nyuma uko inyungu igenda yiyongera biva kuri sale gusa hiyongeraho akabari, birakura hubakwa n’amacumbi kugeza aho byaje guhinduka babona ibyangombwa byo kuba hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshatu.
Bamwe mu banyamuryango bayo baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba muri koperative byatumye bashobora kwivana mu bukene, babasha kwishyurira abana ishuri, ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kwihaza mu biribwa mu miryango yabo.
Cyomuzaza Marie Gorette, umwe mu banyamuryango ba COPRORIZ Ntende avuga ko ubwumvikane n’ubwubahane hagati y’ubuyobozi n’abanyamuryango aribyo bitumye koperative yabo ihagaze kandi ishinze imizi.
Ati: “Kuba abanyamuryango ba koperative ubwabyo ni ikintu cyo kwishimira, kuko najijutse mbikesha kuba muri koperative, nashoboye kwishyurira abana ishuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, nkashobora kwishyura ejo heza, ndetse nabashije no kwiyubakira inzu yanjye kandi nziza mbikuye muri koperative, ibyo byose rero ni inyungu nziza zo kuba muri koperative.”
Ntamaharane Daniel na we ni umunyamuryango wa Koperative COPRORIZ Ntende, avuga ko koperative yamufashije kuva mu bwigunge no mu bukene, ati: “Njyewe icyo koperative yamariye ni uko nashoboye kwigisha abana banjye bakiga kuva mu mashuri abanza, ubu hari n’abari muri kaminuza, nshobora kwishyura ishuri ry’abana, nkishyura mituweri n’ibindi nkenerwa murugo, najya kureba nkasanga nsaguye nk’ibihumbi 300Frw, ubwose hari uko mba ntagize, n’ibyo kurya murugo bihari bihagije, mbere ya byose akamaro kambere ni uko umuntu uri muri koperative ikijyanye n’ibyo kurya biba byarakemutse.”
Perezida wa koperative COPRORIZ Ntende Munyaburanga Emmanuel avuga ko igituma koperative ikomeza gutera imbere ari ugukorera mu mucyo kandi no gukorera mu nyungu rusange z’abanyamuryango kandi uko ubuyobozi busimburanye bugakomeza gukorana.
Yagize ati: “Iyo urebye igisenya koperative zimwe n’izindi usanga hari ubwo usangamo abantu ba rusahurira mu nduru niba ariko navuga, ugasanga inyungu zabo nizo bashyize imbere kurusha inyungu rusange, twebwe rero hano dukorera mu bwisanzure, umuyobozi urangije manda ye agatanga umwanya no ku bandi, haba uwuvuyeho n’ugiyeho bagakomeza gukorana, bagashyira hamwe bashakira inyungu rusange z’abanyamuryango.”
Uretse abanyamuryango ba koperative bagera ku 3,762, koperative COPRORIZ Ntende ifite abakozi bahembwa buri kwezi bagera ku 102, haba abakora muri hoteli ndetse n’abakora mu bindi bikorwa bya koperative.







