Nubwo hari abahinzi bagifite ibigori mu mirima kuri ubu batarasarura, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2021A cyagenze neza ndetse n’umusaruro uzaba mwiza, hakurikiyeho kuwufata neza ndetse no gutangira ikindi gihembwe cy’ihinga cya B.
Ubusanzwe mu gihembwe cy’ihinga cya A hibandwa ki buhinzi bw’ibigori, naho iki dutangiye kikaba gikunze kwibanda ku gihingwa cy’ibishyimbo, umusaruro witezwe ku bigori mu Karere ka Gatsibo ushobora kugera kuri toni ibihumbi 45.
Umuhinzi witwa Ntirivamunda Felecien, ayobora koperative CAPRORE Intambwe, igizwe n’abahinzi 1,154 bahinze umuceri kuri hegitari 40 n’ibigori kuri hegitari 180 zikora mu mirenge ya Remera, Muhura, Rugarama na Kiziguro.
Avuga ko impamvu batarasarura ibigori ari uko bahinze imbuto ebyiri ariko imwe muri zo ikaba itinda kwera, ariko bakaba baranzuye ko bazabisarurira rimwe guhera kuwa mbere tariki ya 8 Werurwe.

Ku bijyanye n’umusaruro wabonetse yavuze ko bashobora kubona umusaruro utari uwo bifuzaga 100 ku ijana kubera ko harimo hegitari 26 zafashwe n’ikiza mu gihe bari bagize mu kubagara, bakabona bizatuma umusaruro wari witezwe ugabanyukaho.
Yabwiye MUHAZIYACU ati: “Aba mbere bazatanira gusarura uhereye tariki 8 z’ukwa gatatu, kuri hegitali twateganyagaga toni 4 kuzamura. Umusaruro twateganyaga wose hamwe ni hagati ya toni 720-1000, twateganyaga ko zitazajya munsi ya toni 720.”
Ntirivamunda yavuze ko biteguye gufata neza umusaruro kuko bafite ubwanikiro 14 buzasarurirwaho n’abanyamuryango, ariko kuko bateganya ko umusaruro uzaba mwinshi, banabonye hangari 52 zimukanwa zifite ubushobozi bwo kwanikwaho hagati ya toni imwe n’imwe n’igice.
Nanone yagize ati: “Twavuze ko n’izo nazo tuzishyizeho zikaba nkeya twateganyije ko twagira izo twubaka tugashyiraho amashitingi.”

Ubu usibye gusarura, icyo bateganya ni ugutegura igihembwe cy’ihinga cya B vuba, barateganya guhinga soya, ariko barashaka no kugerageza ibishyimbo kuri hegitari eshanu ndetse bagahinga n’imboga z’amashu, karoti na beterave.
Yongeye ati: “Ubu twiteguye umusaruro mwinshi, ubu twese tuba muri ejo heza kuko ukuntu twabipanze umunyamuryango tumutangira ejoheza tuzakazayakura ku musaruro.”
Manzi Theogene, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye MUHAZIYACU ko urebye nta mbogamizi bahuye na zo, nubwo babanje kugira akabazo k’izuba mbere na mbere, ndetse bakagira na hegitari zigera kuri 480 zatewemo ibigori ntibyamera kubera izuba, gusa bahise bahategura bateramo ibishyimbo birera.
Ati: “Ibigori byameze bizagira umusaruro mwiza rwose ushobora kugera muri toni ibihumbi 45 z’ibigori mu karere kacu. Umusaruro wacu twebwe tubona ari mwiza, nta mpungenge zirimo. Turashimira na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi badufashije kubaka ubwanikiro bw’ibigori bugera kuri 98, abaturage baza kwiyubakira ubwanikiro budahoraho nabwo bugera muri za 600.”

Cyakora yongeyeho ati: “Ikibazo kirimo gusa nuko twatinze kubona imvura, ubu tukaba dufite ibigori bikiri mu mirima bitari byasarurwa; kubera ko byagombaga kuba byarasaruwe kugira ngo n’abahinga igihembwe cya B babone uko babikora.”
Gusa ubu batangiye gusaba za koperative zifite iki kibazo ko bakokora ibibabi by’ibigori, bakabica ibisage kugira ngo ibigori bibashe kuma vuba, ndetse babanje guhinga muri uwi murima utegurwe hakiri kare.
Ku bijyanye no gufata neza umusaruro, Visi Meya Manzi yavuze ko hari ubwanikiro buhagije bwaba ubuhoraho cyangwa n’ubudahoraho, ndetse ku bijyanye n’amasoko naho bafite abaguzi benshi; barimo EAX, AIF, Tubura, hakiyongeraho n’abacuruzi basanzwe bagura imyaka.
Ku cy’ubwanikiro yagize ati: “Ntabwo twavuga ko ari 100 ku ijana kubera ko bwa banikiro ntabwo twari twabubona bwose, hamaze kuboneka bwinshi, ariko nanone haracyakenwe bwinshi, kuko dukeneye nka 1,500 buhoraho.”
Gusa hakomeje gushyirwa imbaraga mu komgera umubare w’ubwanikiro, dore ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize Minagri yubatse ubwanikiro 98 mu Karere ka Gatsibo, ndetse abafatanyabikorwa b’akarere na bo bakubaka 16: abo barimo World Vision (10), PASP (3), LWH (1) na RSSP (1).

Muri rusange uyu munsi mu mirenge 14 igize aka karere hari ubwanikiro buhoraho 126, n’ubudahoraho (temporary shelters) bugera muri 584, mu rwego rwo gufata neza umusaruro w’ibigori, kugira ngo hirindwe ibibazo bitandukanye ibigori bihura na byo, cyane cyane uruhumbu rwo mu bwoko bwa aflatoxin.
Icyo minisiteri ishinzwe ubuhinzi ivuga
Mu itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasohoye tariki ya 01 Werurwe ku bijyanye n’igihembwe cy’ihinga, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yashimiye abahinzi n’aborozi ko bumvishe ubutumwa bwa minisiteri bwo kongera umusaruro.
Minisitiri avuga kandi ko ubuso bwari buteganyijwe guhingwa mu gihugu cyose bwahinzwe 100 ku ijana, ndetse n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ryiyongereye ku buryo bushimishije, aho ikoreshwa ry’ifumbire ryazamutse ku kigero cya 46.3% ugereranyije n’umuhindo w’umwaka ushize.
Iyi minisiteri itangaza ko igihembwe cy’ihinga cy’itumba kirangwa no kugira imvura igwa ifite umuriri mwinshi ariko igacika vuba, gusa amakuru y’iteganyagihe agaragaza ko iri tumba rizarangwa n’imvura yisumbuyeho gato ku yari isanzwe igwa mu itumba, kandi ikazacika mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2021 ahenshi mu gihugu.

Icyo Minisiteri isaba mu kwitegura igihembwe B
Mu itangazo yasohoye tariki ya 01 Werurwe, ibi ni byo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) isaba ubufatanye abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye mu rwego rwo gutegura igihembwe cya 2021B. Abenshi muri iki gihembwe bahinga ibishyimbo.
Ibyo Minagri isaba ni ibi bikurikira:
- Gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19
- Kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje (Land Use Consolidation), hahingwa ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye, hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye
- Guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe; haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, no mu mibande
- Kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, haterwa ubwatsi ku miringoti, hacibwa ibyobo bifata amazi aho bikenewe hose kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’imyuzure yitezwe muri iri tumba
- Gutegura imirima hakiri kare no gutera imbuto ku gihe hakurikijwe uko imvura izaboneka hirya no hino mu gihugu, nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’iteganyagihe, kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije
- Aho isarura ry’ibigori ryatinze, abahinzi barakangurirwa guhungura amababi bagategura ubutaka, bagatera imbuto basimburanya ibihingwa nk’uko byateganyijwe, bityo bakazasarura ibigori indi myaka yaratewe
- Gukomeza kwitabira gahunda yo gukoresha imashini zihinga hagamijwe kwihutisha imirimo y’ihinga kugira ngo abahinzi be gucikanwa n’igihembwe cy’ihinga
- Kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’inyongeramusaruro (ifumbire y’imvaruganda, ifumbire y’imborera, ishwagara, n’imbuto z’indobanure). Ku bw’ibyo, abahinzi bose barasabwa gukomeza kwiyandikisha muri Smart Nkunganire System nk’uburyo bwemewe muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro zunganiwe na Leta
- Kwitabira kurushaho gahunda yo kuhira imyaka, binyuze muri gahunda ya Nkunganire mu kuhira aho bishoboka hose, no gufata neza amazi y’imvura uko bishoboka kose akazakoreshwa mu kuhira imyaka igihe imvura yaba icitse kare
- Kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze guteza abahinzi igihombo, bitabira gutera imbuto nziza, basimburanya ibihingwa mu mirima aho gusubizamo igihingwa cyahasaruwe igihembwe cy’ihinga gishize, bubahiriza ibipimo batereraho imbuto kandi banakoresha imiti yabugenewe
- Gukora ubukangurambaga mu gukingira amatungo indwara zikunze kuyibasira harimo n’indwara zikunze kwibasira amatungo mu gihe cy’imvura nyinshi ahegereye imigezi n’ibishanga
- Kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta nk’uburyo bufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere
- Gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura kare uburyo bwo kubuhunika
- Gukomeza kwitabira ibikorwa byo gufata neza umusaruro w’ibigori, abahinzi basarurira mu bwanikiro bwubatswe, bubaka ubwanikiro bw’igihe gito basaruriramo, kugira ngo umusaruro w’igihembwe cya 2021A uzabone isoko ryizewe kandi banitegura ku gihe ibikorwa by’isarura ku musaruro w’igihembwe cy’ihinga cya 2021B.
- Kuzategura kare ubuhumbikiro bw’imirama y’imboga kugira ngo imbuto zazo zizaterwa mu gihembwe gikurikira zizabonekere ku gihe








