MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Mutabazi yashimiye ababyeyi bashyigikira abana babo mu mukino w’amagare

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
31/12/2025

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye ababyeyi bashyigikira abana babo gukina umukino w’amagare, asaba abana kubyaza umusaruro ikibuga cy’amagare (The Field of Dreams) nk’amahirwe aboneka hake muri Afurika.

Ibi Meya Mutabazi, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025, ubwo yatangaga ibihembo ku bana bitwaye neza mu irushanwa ngarukamwaka ryitwa “Play Day” ritegurwa n’ikipe ya Bugesera Cycling Team.

Ashimira uruhare rw’ababyeyi mu guteza imbere siporo y’amagare no kuzamura impano z’abana, cyane cyane ab’abakobwa, Meya Mutabazi yavuze ko binafasha kurinda umwana ibishobona kumuhohotera cyangwa kumuyobya, yagize ati: “Ababyeyi baduha abana kugira ngo baze kwitoza hano, mukwiye gushimirwa kuko mufasha abana kugaragaza impano zabo. Iki gikorwaremezo ntabwo kiba henshi muri Afurika, kuko kiba muri Afurika y’Epfo, muri Morocco, no muri Kenya batangiye kucyubaka. Rero niba turi mu bihugu bine bigifite kikaba kiri iwacu hano i Ntarama, murumva ko ari ingenzi.”

Yakomeje agira ati: “Iki gikorwa cy’uyu munsi turahamya ko abana biriwe mu bintu byabagirira umumaro. Ni ngombwa rero ko abana tubitaho tukabaha imirimo itabavuna ariko ibafasha ikabatoza umurimo, tugakurikirana ibyo babamo kugira ngo tubarinde ibyonnyi.”

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwijeje ababyeyi, n’abafatanyabikorwa kuzakomeza gufatanya kugira ngo siporo y’amagare ikomeze gutera imbere ngo kuko ari umuco w’abanya- Bugesera, cyane cyane ku bakobwa.

Uwamahoro Jacqueline, ni umubyeyi washimiwe mu ruhame kubera umuhate yagize wo gushyigikira umwana we w’umukobwa witwa Ahishakiye Claudine) gukina umukino w’amagare, aho yamuguriye igare rya siporo kugira ngo adasubira inyuma mu myitozo.

Uyu mubyeyi avuga ko yifuza ko umwana we agera ku rwego rwo guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga y’amagare, ati: “Umwana yambwiye ko iyo anyonze igare adaheruka imyitozo amaguru amurya, rero mubwira ko mu bushobozi buke mfite ngiye kumutera inkunga nkamugurira igare kugira ngo ahorane igare rye atarindiriye kurisanga mu ikipe kuko bimufata igihe kinini agasubira inyuma.”

Yifuza kandi ko umwana we azamura urwego akazajya ahagararira Igihugu mu mikino y’amagare, ati: “Nifuza ko yajya asohokera Igihugu kuko n’ejo bundi yabaye uwa mbere mu turere twose mu magare.”

Iri rushanwa ‘Play Day’ ryahuje abana bakina umukino w’amagare bafite munsi y’imyaka 11, 13, 15,17, na 19.

Ikipe ya Bugesera Cycling Team yashinzwe muri 2019, itangirana abana bane b’abakobwa bari bitwaye neza mu irushanwa 20KM de Bugesera, ndetse bakomeza kwiyongera ubu bakaba bafite abana 180 batozwa gukina umukino w’amagare nk’ababigize umwuga.

Home of Dreams, inzu bareberamo umukino w’imikino y’amagare ibera ku kibuga cy’amagare “The Filed of Dreams giherereye muri Foundation Gasore Serge.
Meya Mutabazi Richard yijeje abana ko bazakomeza gushyigikirwa mu mpano yo gukina umukino w’amagare
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yambika imidari abana abaye abambere mu gutwara amagare
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye Uwamahoro Jacqueline, umubyeyi wafashije umwana we gukunda no gukina umukino w’amagare

Ikipe y’abakobwa bakina umukino w’amagare, Bugesera Cycling Team yitorezamo abana 180

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu ijoro y’uyu munsi i Nyagatare haraturikirizwa urufaya rw’ibishashi

Mu ijoro y'uyu munsi i Nyagatare haraturikirizwa urufaya rw’ibishashi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU