Abakomiseri bakuru b’Umuryango FPR Inkotanyi bavuga ko impamvu nyamukuru yatumye uvugurura inzego zawo z’ubuyobozi ari ukurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, cyane ko abayobozi bashya bongewemo bari basanzwe bakora mu nzego z’ibanze.
Umuryango FPR Inkotanyi wavuguruye inzego z’ubuyobozi mu Nama Nkuru ya 17 y’uyu Muryango yateranye tariki ya 19/12/2025 mu Ntare Arena ku Cyicaro Gikuru.
Abayobozi bashya bongewemo ni Visi Perezida wa Kabiri Kayisire Marie Solange, n’Umunyamabanga Mukuru wungirije Gasana Karasanyi Stephen ndetse na Hon Bazivamo Christophe wagizwe Umunyamabanga Mukuru asimbuye kuri uwo mwanya Amb Gasamagera Wellars.
Kayisire Marie Solange wagizwe Visi Perezida wa Kabiri, asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gasana Karasanyi Stephen we yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ariko kubera inshingano zikomeye agiyemo ejo ku cyumweru tariki ya 21/12/2025 yahererekanyije ububasha na Kakooza Henry ugiye kuyobora ako karere by’agateganyo.
Komiseri ushinzwe ubutabera, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside n’ingaruka zayo mu Muryango FPR Inkotanyi Tito Rutaremara yabwiye RBA ko mbere yo gukora aya mavugurura Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Kagame Paul yabanje guhamagara abakomiseri bakuru ababwira ko amavugurura agamije kubahiriza inshingano ku bayobozi mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.
Yagize ati: ”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ariwe Chairman yasanze abayobozi bategera abaturage, batabaha serivisi za ngombwa abisanga muri Guverinoma anabisanga muri FPR. Yahamagaye abantu bakuru uko turi hano twari duhari turahura arabitubwira koko dusanga nibyo, ngira ngo mwarabibonye ko yavuze ko abaturage dufite ari bazima cyane ati ariko abayobozi twebwe nitwe tutabaha ibyangombwa bishakwa”.

Yakomeje agira ati: ”Ubwo aravuga ati kuvugurura, turagira ngo noneho aba bayobozi dushyizeho batangire barebe uko abayobozi bo hasi yabo bakora imirimo yabo uko bikwiye, baba ‘accountable’ mbese babe bazi ko inzego zo hejuru zibareba zibabaza icyo bakora. Barebe ko batanga serivisi nziza ku baturage, babegere babigishe uko baharanira uburenganzira bwabo…”
Komiseri ushinzwe iterambere ry’umugore mu Muryango FPR Inkotanyi, Mureshyankwano Marie Rose na we yabwiye RBA ko aya mavugurura yakozwe agamije ineza y’Abanyarwanda muri rusange kugira ngo uyu muryango urusheho kugera ku byo wemereye Abanyarwanda.

Yagize ati: ”Niba serivisi zitanzwe neza, niba abayobozi begereye abaturage uko bikwiye bakabacyemurira ibibazo ku gihe ariko by’umwihariko urubyiruko nirwo rwinshi, nta kintu na kimwe wakora utaruteje imbere ntaho Igihugu cyagera. Nka Komiseri ushinzwe iterambere ry’abagore twishimira ko n’abagore batasigaye inyuma, duhereye mu Muryango wacu FPR Inkontanyi abungirije Nyakubahwa wacu Chairman ni abagore babiri”.
Tariki ya 22/07/2024 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje mu buryo bwa burundu ko Kagame Paul umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi,ari we watsinze amatora n’amajwi 99.18% ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yanikiriye Habineza Frank wagize 0.50% na Mpayimana Phillipe wagize 0,32%, akaba agiye kuyobora manda ebyiri z’imyaka icumi ishobora kongerwa.
Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda yabwiye Abanyarwanda ko azakomeza gukora ibikorwa bizana amajyambere ku baturage none mu gihe cy’umwaka gusa atsinze amatora ahise akora impinduka zigamije kwegera abaturage ngo bahabwe serivisi nziza.











