Minisiteri y’uburezi yatangaje ko binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe mu kwigisha abarimu, bizageza u Rwanda ku ntambwe yo gutanga abarimu b’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu bindi bihugu bikiri hasi mu burezi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, mu Karere ka Bugesera, mu gikorwa cyo kwakira icyiciro cya kabiri cy’abarimu bo muri Zimbabwe 139 baje kongerera imbaraga u Rwanda mu masomo y’Icyongereza, ikoranabuhanga, imibare n’ubumenyingiro.
Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri Irere yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu burezi bukomeje gusigasirwa kugira ngo buzasigire u Rwanda abarimu bashoboye ku buryo nabo bazatanga ubumenyi mu bindi bihugu bifite intege nke.
Ati: “Ibihugu bya Afurika ntabwo bimenyerewe mu gukorana bahana abafite ubunararibonye.Turashaka kongera imbaraga mu mashuri yacu yigisha uburezi, twari dusanganywe abarimu 157 ba Zimbabwe, bigisha abandi barimu, ubu noneho hiyongereyeho 139. Aba barimu baba barimo abanyamategeko, ab’ikoranabuhanga, imbaraga nyinshi tuzishyira mu mashuri yigisha abandi barimu kugira ubumenyi na bo bwisumbuye.”
Yongeraho ati: “Noneho na bo igihe nikigera, twifuza ko natwe noneho tuzajya gufasha ibindi bihugu bigifite imbogamizi mu burezi.”
Mu gikorwa cyo kwakira aba barimu cyabereye mu Karere ka Bugesera, Minisitiri w’Abakozi ba Leta, umurimo n’Imibereho Myiza muri Zimbabwe Edgar Moyo, yavuze ko aba barimu b’iwabo biteguye gutanga umusanzu binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye mu gufashanya kuzamura ireme ry’uburezi bw’u Rwanda.
Ati: “Twaje hano mu kwigisha ikoranabuhanga no kongera imbaraga mu kwigisha, tuzabafasha mu bijyanye no gufasha abarimu mu kubaka ubunararibonye bwabo.”
Musongi Petty Perpetual, ni umwe mu barimu bo muri Zimbabwe uzobereye mu kwigisha mu mashuri abanza, yavuze ko yiteguye kuzana udushya mu burezi bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Turashaka kwiga imico y’u Rwanda ariko tuzanakomeza gusigasira umusanzu u Rwanda rudukeneyeho kandi tuzazana ibishya byinshi mu burezi.”
Ni abarimu bazigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza aho bazajya batanga amasomo atandukanye ajyanye n’Icyongereza siyansi n’ubumenyi ngiro.
Muri Gashyantare 2022, ni bwo icyiciro cya mbere cy’abarimu baturutse muri Zimbabwe cyatangiye gufasha abarimu n’abanyeshuri mu Rwanda by’umwihariko abo mu mashuri nderabarezi.








