MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abaturage batunguwe n’uko akagari kose batuyemo kashyizwe mu buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
20/12/2025

Abaturage mu Murenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Gihinga bavuga ko kuri ubu babangamiwe no kuba aho batuye igice kimwe cyarashyizwe mu buhinzi ikindi kibaka kiri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi mu by’ukuri bamaze igihe kinini bahatuye.

Kuba barashyizwe mu bice byo gucukuramo amabuye y’agaciro, ndetse ahandi hakagenerwa ubuhinzi, bagaragaza ko bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo kuba nta nguzanyo yo kubaka bahabwa muri banki, kudahabwa ibikorwaremezo, no kuba batakubaka cyangwa ngo bavugurure inzu zabo kuko ubuyobozi nta cyangombwa bwabaha.

Nk’uko byatangajwe na Mama Urwagasabo TV, abo baturage bagaragaza ko iki gishushanyombonera bahawe gikwiye guhindurwa nabo bagakomeza ibikorwa byabo by’iterambere rya buri munsi.

Murenzi Etienne yagize ati: “Ikibazo dufite ibyangombwa byanjye byanditseho imiturire, nabifashe hambere tubaruje noneho icyantangaje, duherutse kujya ku murenge ngo turebe ko twadekarara noneho tukaba twajya kwaka inguzanyo muri SACCO na Equity turakorana nsanga ngo icyangombwa cyanjye ngo ntabwo ari icyo guturamo, ngo ni ubuhinzi mbere, icyangombwa cyanjye mbona ko gitaye agaciro.”

Munyengabe na we yagize ati: “Ejo bundi byarantangaje, ngo Gihinga ntiyemerewe gutura njye na bagenzi banjye twaratunguwe rwose, nkabyibazaho kuba twumva icyo kintu kivugwa. Ikindi cyatubabaje baragiye bajya Kibaya bahashinga imirasire minini, twumva bagiye kuduha umuriro ariko bararenze bayajyana Mwiri, mbajije bambwira ko ngo hano tutemerewe gutura. Ni gute ahantu hari amashuri na centre de sante bavuga ko tutemerewe gutura.”

Depite Nzeyimana Pierre, wari uyoboye itsinda ry’Abadepite baherutse mu Karere ka Kayonza ubwo bari mu gikorwa cyo kureba by’umwihariko, Iterambere ry’Imijyi, Imiturire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, yagaragaje ko abaturage nyuma yo kumugezaho iki kibazo bagiye kubakorera ubuvugizi.

Yagize ati: “Abaturage batugejejeho ikibazo cy’akagari kose aho kahinduwe igice cyo gucukuramo amabuye y’agaciro ikindi kikaba icyo guhinga. Ni akagari gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi umunani kose nta numwe wemerewe gutura, ni ikibazo batugejejeho twanahasuye dusanga ngo ntabwo bemerewe guhabwa amashanyarazi, tuzaganira n’izindi nzego kugira ngo barebe ko koko hari igice kimwe baturamo ikindi kikaba icyo guhinga, ikindi kikaba icya mining ariko batimuye abaturage bose cyane ko hari abasore bifuza kurongora, bifuza guhabwa iminani bakiteza imbere.”

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyashyizweho ko kizakurikizwa kugeza mu mwaka wa 2050 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 Igihugu cyihaye. Cyemejwe n’inama y’aba ministriri yateranye kuri tariki 29 Nyakanga 2020. Intego yacyo ni ukugaragaza uko ubutaka buzakoreshwa guhera 2020 kugeza 2050 hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’iterambere mu nzego zose ndetse n’intego igihugu kihaye kugeraho muri 2050. Gusa hari ahari amakosa hakwiye gukosorwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Coups d’état 11 mu myaka itanu, zikomeje kwiganza mu burengerazuba bwa Afurika

Coups d’état 11 mu myaka itanu, zikomeje kwiganza mu burengerazuba bwa Afurika

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU