MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abana bari kwigishwa uko bakwirinda indwara ya Bilariziyoze ikomeje kwibasira benshi

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
16/12/2025

Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, batangiye kwigishwa uko bakwirinda indwara zititaweho uko bikwiriye zirimo Bilariziyoze ikomeje kuzonga abaturiye ibiyaga n’ibishanga. Bakaba bari kwigishwa hifashishijwe uburyo mbarankuru.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa  Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025 ku ishuri ribanza rya EP Nzangwa riherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera. Kiri kugirwamo uruhare n’umuryango Bilharzia Storytelling Initiative Rwanda ku bufatanye n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta (RNGOF) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Bilariziyoze ni indwara iterwa n’udukoko duto tuba mu mazi yanduye, tukinjira mu mubiri w’umuntu tunyuze mu ruhu, igihe umuntu ari mu mazi. Iyo zimaze kwinjira, izi nzoka ziba mu mubiri zigatera kwangirika kw’imyanya y’imbere nk’amara, umwijima, uruhago rw’inkari n’izindi zikaba zanatera ubumuga bukomeye iyo zitavuwe kare.

Iyi ndwara yibasira cyane abantu bakorera imirimo mu mazi cyangwa hafi yayo nk’abahinzi, abarobyi, abana boga mu bidendezi n’abakoresha amazi y’ibiyaga cyangwa ibishanga.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu twibasirwa cyane n’iyi ndwara ari nayo mpamvu Bilharzia Storytelling Initiative yahisemo kuhibanda cyane, aho kuri ubu yatangije ubukangurambaga mu mashuri atatu.

Umuhuzabikorwa w’umushinga BSI urwanya Bilariziyoze mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Ruhango, Ninyembabazi Yvonne, yavuze ko bahisemo kwigisha abana ububi bw’iyi ndwara kuko nabo ibafata bitewe no kujya mu bishanga batambaye inkweto, kwiherero ku gasozi n’ibindi bikorwa byinshi bituma bayandura.

Ati “ Abana ntabwo ari nk’abantu bakuru n’iyo mpamvu twifashishije ibarankuru kugira ngo babyumve bakina ariko n’ubutumwa dushaka kubaha babwumviremo, tuzifashisha imfashanyigisho mu kubabwira ububi bw’iyi ndwara.’’

Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubuzima no gukumira indwara, Theodore Bagaragaza, yavuze ko muri aka Karere bafite ibishanga n’ibiyaga byinshi bituma indwara zifitanye isano n’umwanda ndetse n’ikoreshwa ry’amazi yanduye iba iri hejuru.

Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Karindwi kugeza mu kwa Cumi bakusanyije imibare ingana n’abantu 17, 126, abagera kuri 331 bajyanywe mu bitaro ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu kurwanya izi ndwara.

Ati “ Gukorana n’abafatanyabikorwa bizatuma abaturage bamenya uko bakwirinda izi ndwara, aho zikomoka binabafashe kwivuriza igihe bidufashe kugabanya umwanya byatwaraga ngo umuntu amenye ko arwaye izi ndwara kuko abenshi bigumiraga mu rugo ntibajye kwivuza.’’

Umukozi wa RBC mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nshimiyimana Ladislas, we yavuze ko Bilariziyoze ari imwe mu ndwara zigihari cyane kuko hari utugari 1,013 ikigaragaramo, yavuze ko mu Murenge wa Rweru iri mu ho yibasira cyane ari nayo mpamvu abaturage bakwiriye kubyumva cyane.

Umuhuzabikorwa wa BSI,Ninyembabazi Yvonne, yavuze ko bahisemo kwigisha abana kwirinda iyi ndwara kuko nabo ikunze kubibasira cyane

Umukozi w’Akarere ka Bugesera, Bagaragaza Theodore, yavuze ko Bilariziyoze iri mu ndwara zikunze kwibasira benshi
Umuyobozi wa RBC mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye, Nshimiyimana Ladislas, yavuze ko Bilariziyoze ihari ku bwinshi abantu bakwiriye kuyirinda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gukuraho amacumbi yo hanze azwi nka ‘geto’ byazamuye imyitwarire y’abanyeshuri

Gukuraho amacumbi yo hanze azwi nka 'geto' byazamuye imyitwarire y'abanyeshuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU