Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, batangiye kwigishwa uko bakwirinda indwara zititaweho uko bikwiriye zirimo Bilariziyoze ikomeje kuzonga abaturiye ibiyaga n’ibishanga. Bakaba bari kwigishwa hifashishijwe uburyo mbarankuru.
Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025 ku ishuri ribanza rya EP Nzangwa riherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera. Kiri kugirwamo uruhare n’umuryango Bilharzia Storytelling Initiative Rwanda ku bufatanye n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta (RNGOF) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.
Bilariziyoze ni indwara iterwa n’udukoko duto tuba mu mazi yanduye, tukinjira mu mubiri w’umuntu tunyuze mu ruhu, igihe umuntu ari mu mazi. Iyo zimaze kwinjira, izi nzoka ziba mu mubiri zigatera kwangirika kw’imyanya y’imbere nk’amara, umwijima, uruhago rw’inkari n’izindi zikaba zanatera ubumuga bukomeye iyo zitavuwe kare.
Iyi ndwara yibasira cyane abantu bakorera imirimo mu mazi cyangwa hafi yayo nk’abahinzi, abarobyi, abana boga mu bidendezi n’abakoresha amazi y’ibiyaga cyangwa ibishanga.
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu twibasirwa cyane n’iyi ndwara ari nayo mpamvu Bilharzia Storytelling Initiative yahisemo kuhibanda cyane, aho kuri ubu yatangije ubukangurambaga mu mashuri atatu.
Umuhuzabikorwa w’umushinga BSI urwanya Bilariziyoze mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Ruhango, Ninyembabazi Yvonne, yavuze ko bahisemo kwigisha abana ububi bw’iyi ndwara kuko nabo ibafata bitewe no kujya mu bishanga batambaye inkweto, kwiherero ku gasozi n’ibindi bikorwa byinshi bituma bayandura.
Ati “ Abana ntabwo ari nk’abantu bakuru n’iyo mpamvu twifashishije ibarankuru kugira ngo babyumve bakina ariko n’ubutumwa dushaka kubaha babwumviremo, tuzifashisha imfashanyigisho mu kubabwira ububi bw’iyi ndwara.’’
Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubuzima no gukumira indwara, Theodore Bagaragaza, yavuze ko muri aka Karere bafite ibishanga n’ibiyaga byinshi bituma indwara zifitanye isano n’umwanda ndetse n’ikoreshwa ry’amazi yanduye iba iri hejuru.
Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Karindwi kugeza mu kwa Cumi bakusanyije imibare ingana n’abantu 17, 126, abagera kuri 331 bajyanywe mu bitaro ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu kurwanya izi ndwara.
Ati “ Gukorana n’abafatanyabikorwa bizatuma abaturage bamenya uko bakwirinda izi ndwara, aho zikomoka binabafashe kwivuriza igihe bidufashe kugabanya umwanya byatwaraga ngo umuntu amenye ko arwaye izi ndwara kuko abenshi bigumiraga mu rugo ntibajye kwivuza.’’
Umukozi wa RBC mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nshimiyimana Ladislas, we yavuze ko Bilariziyoze ari imwe mu ndwara zigihari cyane kuko hari utugari 1,013 ikigaragaramo, yavuze ko mu Murenge wa Rweru iri mu ho yibasira cyane ari nayo mpamvu abaturage bakwiriye kubyumva cyane.












