Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza, Hategekimana Fred yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo naho Higiro Jules agirwa Umuyobozi wungirije w’agateganyo.
Ibi bibaye nyuma yo kwirukana komite nyobozi y’aka karere, nk’icyemezo cy’inama njyanama idasanzwe y’aka Karere yateranye kuri iki cyumweru tariki 07 Ukuboza, aho uwari Meya w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, n’aba Visi Meya bombi Munganyinka Hope wari ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Harelimana Jean Damascène wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage birukanwe kubera amakosa byasobanuwe ko ajyanye no kudahuza mu mikoranire no gutanga serivisi zitanoze ku baturage.
Aba bayobozi bashya bahise bashyirwaho nyuma y’umunsi umwe abandi birukanwe, bagiye kuyobora Akarere ka Kayonza by’agateganyo mu gihe hagitegurwa amatora yo gusimbura abirukanwe; mu gihe kiri imbere.
Hategekimana Fred wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kayonza yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, na ho mbere yari Umuyobozi ushinzwe imari mu Karere ka Kayonza.








