MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abaturage babangamiwe no kutagira ibyangombwa by’ubutaka bwabo

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
07/12/2025

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe by’umwihariko abatuye ahari gukatwa site nshya z’imiturire bagaragaza ko bamaze igihe kigera ku myaka ibiri batswe ibyangombwa byabo by’ubutaka, ariko kugeza bakaba batarahabwa ibyangombwa bishya; bakagaragaza ko bibabangamira ku kuba nta kintu bemerewe gukoresha ubutaka bwabo kibyara inyungu.

Iki kibazo cyo kutagira ibyangombwa ni kimwe mu bibazo abaturage batuye by’umwihariko mu Murenge wa Kirehe muri site y’imiturire ya Rutonde, mu Murenge wa Kirehe baherutse kugeza ku Itsinda ry’Abadepite bari mu ngendo mu mpera z’ukwezi gushyize k’Ugushyingo 2025.

Abo baturage ubwo basurwaga n’itsinda ry’Abadepite baturutse mu nteko ishingamategeko riyobowe na Depite Rutebuka Balinda, aho baje kureba by’umwihariko, Iterambere ry’Imijyi, Imiturire n’Imikoreshereze y’Ubutaka.

Ubundi, mu Karere ka Kirehe hari gushyirwa mu bikorwa site z’imiturire zateganyijwe ziri ku gishushanyo mbonera harimo, Site ya Rutonde iri ku buso bwa hegitari 30, ari naho hari ikibazo, iya Ntungamo hegitari 25, Kavuzo ingana na hegitari 65 ndetse na site ya Nasho ifite ubuso bwa hegitari 130, izi zikaba ari site zagaragarijwe iri tsinda ry’Abadepite.

Kuri site ya Rutonde, abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko bashimira ubuyobozi kuba hari ibyo bari gukora bagamije guteza imbere aho bakorera ndetse no gutunganya izi site, bagaragaza ko bituma agaciro k’aho batuye kiyongera ariko nanone ko babangamiwe no kuba nyuma yo kwakwa ibyangombwa byabo na nubu batarabihabwa, bagasaba ko babihabwa.

Habyarimana Vincent utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Njyewe ikibazo mfite ni icyo kutagira icyangombwa cy’umudugudu kandi nwumazemo igihe kirekire, njya kugifata nkakibura nasubirayo nabwo bakambwira ngo nzagaruke, ibi bituma nta gikorwa cy’iterambere nakwikorera kandi hashize igihe kinini.”

Habanabakize Thomas na we yagize ati: “Ku byangombwa by’ubutaka kuva twajya muri site z’imiturire batubwiye ko ibyangombwa tubifata tukabijyana ku karere, akarere kagombaga kuduha ibyangombwa ku bibanza byakaswe ubu rero dutegereje ko baduha ibyo byangombwa kandi tumaze hafi imyaka ibiri tubibahaye. Ingaruka bitugiraho nta nguzanyo twabona muri banki cyangwa ahandi twakura amafaranga.”

Depite Rutebuka Balinda, wari uyoboye itsinda ry’Abadepite bari mu Karere ka Kirehe yagaragaje ko nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye basanze hari intambwe kamaze gutera, agaragaza ko na site z’imiturire zihari kandi ziri gukurikiranwa, yemeza ko ibibazo abaturage babagejejeho byo kutagira ibyangombwa, ari kimwe mu byo bagomba gusaba ubuyobozi bukagikemura vuba bidatinze.

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU Depite Rutebuka, yagize ati: “Hari ibibazo twahuye nabyo biri muri site byo kutagira ibyangombwa ndetse n’ibindi aho ubona umwe arishimye undi ntiyishimye, ariko icyo twaganiriye n’ubuyobozi ni uko tugiye kubyitaho ku buryo imitunganyirize ya site itagira mu by’ukuri uwo ibangamira, icyo rero ni kimwe mu bibazo twatwaye dukomeze tubyegereze inzego zibishinzwe, tugende tubikemura; kandi tuzakomeza kubikurikirana na ya miturire inozwe.”

Imibare itangwa n’Akarere ka Kirehe igaragaza ko aka Karere mu mwaka wa 2012 abaturage bari batuye mu mujyi bari ku kigero cya 3% bangana na 10,083, ndetse na 97% bangana na 330,285 by’abaturage bari batuye mu byaro.

Bigeze mu mwaka wa 2022, imibare y’abatuye mu mijyi y’Akarere ka Kirehe bageze ku kigero cya 6.3% bangana na 29,039 mu gihe abatuye mu cyaro bagabanyutse bakagera kuri 93.7% bangana na 431,821 by’abatuye Kirehe.

Aka Karere kihaye intego ko nibura mu mwaka wa 2035, abatuye mu mijyi bazaba bangana na 33.3% naho 66.7% nibo bazaba batuye mu cyaro.

 

Igice kiri mu ruhare rw’iburyo muri iyi photo nicyo giherereyemo Site y’imiturire ya Rutonde, mu Murenge wa Kirehe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amasomo abaturage ba Kigabiro bakuye mu Rugano, ahabaga ingabo za RPA (Amafoto)

Amasomo abaturage ba Kigabiro bakuye mu Rugano, ahabaga ingabo za RPA (Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU