MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Menya abayobozi barangije 2025 bayoboye uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
08/12/2025

Intara y’Iburasirazuba ni imwe mu ntara eshanu zigize u Rwanda, igizwe n’uturere turindwi ari two Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma, Nyagatare na Rwamagana.

Umwaka wa 2025 waranzwe n’impinduka nke mu buyobozi butandukanye bw’uturere kandi byose byabaye mu kwezi k’Ukuboza, izi mpinduka zabaye mu turere twa Kayonza na Nyagatare ubu tuyobowe n’abayobozi b’agateganyo.

Aha tugiye kubereka uko umwaka wa 2025 urangiye utu turere uko ari turindwi tuyobowe, igihe abayobozi bagiriye muri izo nshingano, ndetse n’ahabaye impinduka tuhagaragaze, mu gihe muri rusange manda z’imyaka 5 z’abayobozi b’uturere zegereje umusozo ngo habe amatora muri 2026, nta gihindutse.

Bugesera

Meya Mutabazi Richard

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ni Mutabazi Richard. Yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera guhera mu mwaka wa 2018, yongera gutorerwa kuyobora indi manda mu mwaka wa 2021.

Yungirijwe na Umwali Angelique ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, hamwe na Imanishimwe Yvette ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Nkuranga Joseph niwe Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera.

Gatsibo

Meya Gasana Richard

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ni Gasana Richard. Yatorewe manda ya mbere mu mwaka wa 2016, yongera gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo muri manda ya kabiri mu mwaka wa 2021.

Sekanyange Jean Leonard niwe Muyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu,  Mukamana Marceline akaba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ibingira Frank niwe Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo.

Kayonza

Hategekimana Fred yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo

Kuri ubu Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza ni Hategekimana Fred guhera tariki 08 Ukuboza 2025. Yungirijwe na Jules Higiro nk’Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo.

Basimbuye Nyemazi John Bosco wari Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza guhera mu mwaka wa 2021 kugeza tariki 07 Ukuboza 2025 na Munganyinka Hope wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Harelimana Jean Damascene wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ni nyuma y’aho Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yateranye tariki ya 7 Ukuboza 2025 igafata icyemezo cyo guhagarika abagize Komite Nyobozi y’aka Karere bose nyuma yo gukora isesengura bagasanga batarujuje inshingano zabo neza.

Niyitanga Jean Damascene niwe Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza.

  • Kayonza: Inama Njyanama yirukanye Meya Nyemazi na ba Visi Meya bombi
  • Akarere ka Kayonza kabonye Meya mushya

Kirehe

Meya Rangira Bruno

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ni Rangira Bruno. Yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe guhera mu mwaka wa 2021.

Yungirijwe na Nzirabatinya Modeste ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mukandayisenga Janviere ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe ni Kamana Diane.

Ngoma

Meya Niyonagira Nathalie

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ni Niyonagira Nathalie. Ni umuyobozi w’Akarere ka Ngoma guhera mu mwaka wa 2021.

Yungirijwe na Mapambano Nyiridandi Cyriaque ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mukayiranga Marie Gloriose ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma ni Ingabire Benoit.

Nyagatare

Meya w’Agateganyo Kakooza Henry

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’Agateganyo ni Kakooza Henry. Yagiye muri izi nshingano kuwa 21 Ukuboza 2025, asimbuye Gasana Karasanyi Stephen wahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Matsiko Gonzague ni Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, naho Murekatete Juliet akaba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Kuri ubu uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategekimana Fred ni we wagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo, inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare ziri kwitabwaho by’agateganyo n’uwari Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange.

  • Impamvu FPR Inkotanyi yavuguruye inzego z’ubuyobozi, mu mboni z’Abakomiseri bayo

Rwamagana

Meya Mbonyumuvunyi Radjab

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ni Mbonyumuvunyi Radjab. Yatorewe manda ya mbere mu mwaka wa 2016, yongera gutorerwa kuyobora Akarere ka Rwamagana muri manda ya kabiri mu mwaka wa 2021.

Yungirijwe na Kagabo Richards Rwamunono ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Umutoni Jeanne ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mutesi Priscah niwe Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Rwamagana school rebuilds Rwf 150 million dormitory after devastating fire
Education

Rwamagana school rebuilds Rwf 150 million dormitory after devastating fire

11/04/2026
Wari uzi ko: Umurenge wa Karangazi hari uturere dutanu uruta mu bunini
Amakuru

Wari uzi ko: Umurenge wa Karangazi hari uturere dutanu uruta mu bunini

20/12/2025
Iburasirazuba, ni yo ntara imaze kugira ba Guverineri benshi kurusha izindi
Imiyoborere

Iburasirazuba, ni yo ntara imaze kugira ba Guverineri benshi kurusha izindi

03/12/2025
Ibyo wamenya ku gihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel
Amakuru

Ibyo wamenya ku gihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

17/10/2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Guha umuturage serivisi nziza ntabwo ari ukumugirira impuhwe-Minisitiri Habimana 

Guha umuturage serivisi nziza ntabwo ari ukumugirira impuhwe-Minisitiri Habimana 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU