MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Inama Njyanama yirukanye Meya Nyemazi na ba Visi Meya bombi 

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
07/12/2025

Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yateranye uyu munsi tariki ya 7 Ukuboza 2025, yafashe icyemezo cyo guhagarika abagize Komite Nyobozi y’aka Karere bose nyuma yo gukora isesengura bagasanga batarujuje inshingano zabo neza.

Abirukanwe, barimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, ba Visi Meya bombi aribo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope  n’Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Harelimana Jean Damascène.

Aba birukanwe hashingiwe ku itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 11, aho icyemezo cyafashwe cyo kubirukana gishingiye ku kuba batarujuje inshingano zabo uko bikwiye nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’Inama Njyanama.

Ibi bibanye nyuma y’igihe gito Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere mu Rwanda, RGB, rusohoye ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC), harebwe uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi hakurikijwe uturere, Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa nyuma mu Gihugu gafite amanota 67.26%,ni umwanya kagezeho muri 2025, kavuye ku mwanya wa kane muri 2024, aho kari kagize amanota 80.87%, mu gihe mu mwaka wa 2023, kari kagize amanota 70.45%.

Mu byibanze bigize iyi Raporo akarere ka Kayonza kagiye kagira amanota mabi mu buryo bugaragara, aho twavuga, uko abaturage babona muri rusange umutekano mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa gatandatu muri turindwi tugize iyi ntara, abashima bari ku kigero cya 86.0%, mu gihe abanenga ari 13.8%.

Hagendewe uko abaturage babona serivisi z’isuku mu turere tugize iyi ntara, Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa nyuma, abashima bari 62.3%, mu gihe abanenga ari 33.9%.

Uko abaturage babona serivisi z’ubuzima mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa nyuma, aho abaturage banenga izi serivisi bangana na 35.1%, mu gihe abashima ari 64.0%. Imiturire n’ibidukikije, aka Karere kaje ku mwanya wa gatandatu, abaturage bashima ni 54.6%, abanenga ni 44.8%.

Ishusho igaragaza uko abaturage babona amashanyarazi aho batuye mu ngo mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa gatandatu, abashima bari 60%, mu gihe abanenga ari 40%.

Ishusho igaragaza uko abaturage babona amazi aho batuye mu Ntara y’iburasirazuba, Akarere ka Kayonza karazamutse kagera ku mwanya wa kane n’abaturage bashima ku kigero cya 75.9%, bakanenga ku kigero cya 24.1%, ikigaragaza ko muri aka Karere hari icyakozwe mu kwegereza amazi meza abaturage.

Ku ishusho igaragaza uko abaturage babona ibikorwaremezo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa nyuma, abashima ni 60.7%, mu gihe abanenga aka Karere kuri iyi ngingo bangana na 36.8%.

Dusoreje ku ngingo igaragaza uko abaturage babona serivisi z’ubworozi mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa nyuma, n’abashima bangana na 67.0%, mu gihe abanenga bangana na 32.8%.

Aba bayobozi b’Akarere ka Kayonza birukanwe nta gihe cyari gishize kandi abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza batangiye gusuhuka berekeza mu bice bitandukanye kubera ikibazo cy’inzara bahuye nayo ivuye ku zuba ryinshi ryacanye muri uyu murenge ibihingwa byabo bikuma, gusa abasesenguzi bagaragaza ko habayeho uburangare bw’ubuyobozi kuko bwakabaye bwarabahaye ibyo kurya mbere y’uko batangira gusuhuka.

Itangazo ryasohowe n’Akarere ka Kayonza kuri iki cyumweru

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Kayonza: Abakuru b’Imidugudu bagaragaje imbogamizi ziri mu rugamba rwo guca inzoga zitemewe
Amakuru

Kayonza: Abakuru b’Imidugudu bagaragaje imbogamizi ziri mu rugamba rwo guca inzoga zitemewe

20/08/2026
Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi
Amakuru

Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi

20/08/2026
Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze
Uburezi

Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze

19/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Inama Njyanama yirukanye Meya Nyemazi na ba Visi Meya bombi 

Kudatanga amakuru y'amapfa ya Ndego biri mu byatumye Meya Nyemazi n'abamwungirije birukanwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU