MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abaturage basaga ibihumbi 8 bagomba gufashwa kwikura mu bukene

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
31/10/2025

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa (Jadf) b’Akarere ka Rwamagana bavuga bazakomeza gufatanya n’inzego z’ibanze n’abaturage mu rugamba rwo gufasha abatishoboye kwikura mu bukene, mu gihe Akarere kagaragaza ko muri iyi myaka ibiri hari abaturage basaga 8000 bagomba kuba bafashijwe kwikura mu bukene.

Ubwo abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakoraga inama rusange yagarutse ku ruhare rwabo, urwa Leta ndetse n’urwa bagenerwabikorwa mu gufasha abatishoboye kwikura mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kagabo Rwamunono Richards yemeza ko ubu umubare w’abazaherekezwa mu rugamba rwo kwikura mu bukene wazamutse.

Yakomeje agira ati: “Uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 twatangiye urundi rugendo rw’imyaka ibiri yo gufatanya n’abaturage kwikura mu bukene, aha twongeraho undi mwaka wo kubaherekeza, ni urugendo rufite abaturage barenga ibihumbi 8, dukurikije uko twakoze mu cyiciro cya mbere twizeye ko tuzakomeza kugendera muri uwo mujyo,tugakorana na Jadf, tukabahuza n’ayo mahirwe”

Visimeya Kagabo akomeza avuga ko ibyakozwe mu cyiciro cya mbere babikuyemo amasomo akomeye azabafasha kuvuduka mu bikorwa bifasha umuturage kwikura mu bukene.

Kugeze ubu hari abaturage 50 bamaze kugera ku gipimo kifuzwa cy’umuturage wikuye mu bukene kuko yegerejwe amahirwe yose yamufasha mu buzima bwa buri munsi.

Muri iyi nama barebeye hamwe ibyakozwe mu mwaka ushize w’imihigo wa 2024/2025, ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guherekeza no kwegereza amahirwe y’iterambere abatishoboye bikura mu bukene, aho mu myaka ibiri abari muri iki cyiciro cyo kwikura mu bukene bagombaga guherekezwa bari 92% by’abagenerwabikorwa bose uko bari 4020.

Umuyobozi wa JADF ya Rwamagana Uwayezu Valens ahamya ko ibyagezweho babikesha ubufatanye bw’impande zombi, yakomeje agira ati: “Buri mufatanyabikorwa bitewe n’icyiciro arimo, afite abaturage akurikirana afasha, haba mu mwaka, tukanareba buri gihembwe, icy’ingenzi si ukureba umubare ahubwo ni ukureba ibirimo birakorwa kandi tubona bigenda neza.”

Umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ni ADEF ihagarariwe na Ndabakuranye Saidi, yemeza ko guhuza imbaraga ku bafatanyabikorwa bituma umuturage afashwa kwivana mu bukene, aho hari abafashwa kwishyurirwa Mituweli ariko bakanorozwa amatungo maremare cyangwa se amagufi.

Yakomeje agira ati:  “Iyo abafatanyabikorwa bahurije hamwe ibikorwa biciye muri Jadf, icyo gihe haba Jadf n’akarere baba bazi abaturage bakabafasha kubatoranya bashyirwa mu byiciro kugira ngo habashe gusaranganywa ubushobozi buba bwabonetse.”

Aha hatangwa ingero ku baturage bafashwa guhabwa Mituweli, ariko bakanahabwa amatungo yo kubafasha, aya matungo azabaha ifumbire undi mufatanyabikorwa amufashe guhinga abona n’inyongeramusaruro, undi akamufasha kwiga guhinika imyaka no kuyongerera agaciro, hakaba undi umwigisha kwizigama no gukorana n’ibigo by’imari ariko ibi byose bikajyana no gihindura imyumvire, amenya ko uruhare runini mu kwikura mu bukene rufitwe n’umuturage ubwe.

Muri uyu mwaka w’imihigo wa 2025/206 ibikorwa bya JADF bifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyari 10 ‘amanyarwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ababyeyi barasaba kwegerezwa ishuri ngo abana babo baruhuke ingendo ndende

Gatsibo: Ababyeyi barasaba kwegerezwa ishuri ngo abana babo baruhuke ingendo ndende

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU