MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mukundwa, umugore utanga ubuhamya bw’uko kudoda inkweto byamuteje imbere

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
21/10/2025

Mukundwa Diane utuye mu Karere ka Ngoma avuga ko yiteje imbere abikesha kudoda no gukora inkweto, ku buryo ageze ku rwego rwo gukora inkweto igura ibihumbi 30Frw bikamufasha kwishyurira abana ishuri n’ibindi.

Ashishikariza abagore bagenzi be kudahora bategeye amaboko abagabo babo.

Uyu mugore w’imyaka 29 atuye mu Murenge wa Rukira, Akagari ka Buliba, Umudugudu wa Kabeza. Aganira na MUHAZIYACU ahamya ko ari umugore wabashije kwiteza imbere abifashijwemo n’umugabo we.

Mukundwa Diane  yavuze uburyo yisanze muri uyu mwuga wo kudoda inkweto umenyerewe ku bagabo.

Ati “Njye nari ndi umudozi w’imyenda bisanzwe ariko nkaba mfite umugabo wabikundaga afite babyara be babikora, akajya avuga ngo Imana izamufashe agire umugore udoda inkweto, abona ndadoda ariko nta mafaranga arimo. Umunsi umwe ajya gukoresha inkweto ku mugore abona ni byiza.”

Akomeza avuga ko umugabo we yahise amujyana kureba uwo mugore kugira ngo agire icyo abafasha.

Ati: “Umunsi umwe ansaba ko namuherekeza tukagira aho tujyana, turagenda kuri wa mugore dusanga yiteje imbere amusaba ko yanyigisha kudoda inkweto. Muri 2021 byarangiye mbigiyemo mbijyamo ntabishaka mbisuzugura, rimwe nkamubwira ngo ibintu ujyanyemo ko ari umwuga w’abagabo ubona intoki zabo ziba zikomeye mbese bingoye ngo nzajya nitema.”

Yavuze ko umugabo we yamushishikarije kubijyamo cyane, abijyamo yiga umwaka wose nta na kimwe cyimusoba byose abireba kandi akunda kubaza.

Uyu mugore ngo yarangije kwiga umugabo we amugurira ibikoresho atangira agura imashini imwe

Ati: “Uyu mwuga urahenda nubwo tuwujyamo, nize umwaka wose nishyura amafaranga ibihumbi 250Frw, ku bijyamo rero ntushore byimbitse ntacyo uba ukoze, ikigoye ni ukwiga naho ubundi gutangira n’ibihumbi 100Frw wabitangirana ejo ukagenda ugura kimwe kimwe ukagera aho igera.”

“[…] Mbona biraryoshye, mbura amezi ane ngo umwaka wuzure nkora imenyerezamwuga, nyuma muri 2023 ndavuga ngo reka ibintu byose nize mbishyire ku isoko, nti n’ayo make njye nyabona ariko ubumenyi ntiburyame kandi baraguze ibikoresho.”

Mukundwa yavuze ko yaje gukora inkweto 50 harimo 30 za sandari na 20 z’abagabo zifunze, nyuma aza kuzigurisha akuramo ibihumbi 150Frw.

Ayo mafaranga ngo amaze kuyabona yahise ashimira umugabo we wamufashije kumugira inama yo kujya mu mwuga wo kudoda, maze agira icyo amusezeranya.

Ati “Naramubwiye ngo ibi ni wowe mbikesha kandi urugo ni we rwarebaga gusa kandi twari dukwiye gufatanya, naramubwiye ngo nanjye uku kwezi ndishyura inzu, ndahahira urugo, byose ninjye bireba nawe ayawe uyashyire kuri konti.”

“Ibyo bintu byaranejeje bituma ko nagirira ishyaka n’abandi bagore bakabijyamo bakirinda guhora basaba abagabo babo bakitinyuka.”

Kuri ubu mu myaka ibiri amaze akora amaze kugira mashine ebyiri harimo iponsa n’idoda imweto nini, aho imwe ihagaze amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 100Frw bikamufasha gukora inkweto nziza.

Ati “Ubu inkweto ifunze wakwambara ku itise ihagaze ibihumbi 25Frw na 30,000Frw biterwa niyo wahisemo n’uko ikoze, sandari ni 7000Frw kumanuka kugera kuri 5Frw bigaterwa n’uko ikoze.”

Mukundwa Diane ngo abakiliya arababona, akishyurira abana ishuri ndetse ngo akomeza gukora ku buryo ajya agura amatungo mato ndetse akanavugurura inzu gahoro gahoro mu bufatanye n’umugabo we.

Yagize icyo abwira abagore bagenzi be, ati: “Kubasha kuba yanyegera yaza nkamukangura ku bwonko kuko hari benshi batanamenya ko uyu mwuga uriho n’abagore babikora ari bakeya, kandi bakwiye kwitinyuka nk’abagore bo mu cyaro kuko nkurikije ibyo maze kugeraho n’uko mbere nari meze harimo itandukaniro.”

Mukundwa ashimira ubuyobozi budahema gufasha abagore gutera imbere, aboneraho no kubusaba kumwunganira mu bushobozi bwo kwagura ibikoresho bye kugira ngo akomeze agere ku rwego rwisumbuye nko kubona nk’imashini ikora imipira yo hasi imugora cyane.

Mukundwa Diane witeje imbere abikesha kudoda no gukora inkweto

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Ibikubiye mu ngamba z’iterambere ry’Akarere mu myaka itanu(2024–2029)

Nyagatare: Ibikubiye mu ngamba z’iterambere ry’Akarere mu myaka itanu(2024–2029)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU