MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Mutabazi yasabye abaturage kwirinda ivangura bakarushaho gusigasira ubumwe 

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
02/10/2025

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye abaturage kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose ngo kuko rivuna abaryimitse, abakangurira kurushaho gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa nk’inkingi Abanyarwanda bubakiyeho iterambere n’imibereho myiza.

Ibi Meya Mutabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukwakira 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Bugesera, ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Ruhuha.

Yagize ati: “Dukomeze kuzirikana ko Igihugu cyabohowe, tugakomeza kuzirikana ubwo bumwe n’ubudaheranwa kuko ariyo nkingi twubakiyeho. Turasabwa gukangurira abandi baturage, cyane cyane urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside; tuzi aho yatugejeje kandi turacyabona ko ihari. Kwirinda ivangura iryo ari yo ryose ni ikintu kibi kuko ivangura rirahendesha kandi riravuna.”

Muri iki gikorwa kandi, Meya Mutabazi agaragaza ko gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa hakenewe ubufatanye mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’abikorera.

Ati: “Turasabwa kunoza imikoranire mu nzego bwite za Leta n’abafatanyabikorwa kugira ngo twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa. Ibyo rero tuzabigeraho binyuze mu biganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa tuzakora muri uku kwezi. Hari ibiganiro ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri, mu bakozi, no mu bindi bigo bihuriramo abantu benshi.”

Muri uku kwezi kwahariwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Bugesera, hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa, inyigisho ku ndangagaciro na kirazira ndetse n’ibiganiro kuri agahunda ya Ndi Umunyarwanda bizatangwa mu mashuri, mu bigo bitandukanye, mu bakozi, mu rubyiruko no mu matsinda atandukanye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho muri 2020 cyageze kuri 94.7%. Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE muri 2023 bugaragaza kandi ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwgo rw’inzego buri ku kigero cya 92%.

 

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Hatashywe icyumba mpahabwenge abaturage basabwa kukibyaza umusaruro

Gatsibo: Hatashywe icyumba mpahabwenge abaturage basabwa kukibyaza umusaruro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU