MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ibyaranze kwizihiza Umuganura mu mafoto 20

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
01/08/2025

Kimwe n’ahandi mu Gihugu, mu Karere ka Ngoma hizihijwe umunsi w’Umuganura ku nshuro ya 25 ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” mu birori byari bibereye ijisho byarimo kuzirikana umurage w’abakurambere, gusabana n’ibindi.

Ni birori byabereye mu Murenge wa Kazo ku rwego rw’Akarere ka Ngoma bikitabirwa n’abarimo Guverineri w’Intara y’Iburasiraziba, Rubingisa Pudence, Ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego z’Umutekano; n’abaturage.

Umuganura ni inkingi ikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda kuva mu myaka ya kera cyane kugeza ubu, kuko akamaro n’agaciro byawo byatumye abasokuruza bacu bagenda bawuhererekanya ukaba ukizihizwa ubu.

Indangagaciro remezo umuganura ubumbatiye ni ubumwe, umurimo no gukunda Igihugu.

Ibi birori byaranzwe no kuganura(kunywa cyangwa kurya ku musaruro bwa mbere),kuganuza(gufata umusaruro wa mbere ukawusangiza abandi), kugabira umuryango inka, guha abana amata, imbyino zitandukanye.

Mu bindi harimo kwishimira umusaruro wabonetse, gusuzuma ibitaragezweho, impamvu zabiteye no gufata ingamba. Hatanzwe ikiganiro ku mavu n’amavuko y’Umuganura, umugeni wari ufite ubukwe bamuhetse mu ingobyi nka kimwe mu byabaga bigize ubukwe bw’Abanyarwanda bo hambere.

Amwe mu mafoto twatoranyijwe agaragaza iyizihizwa ry’Umuganura mu Karere ka Ngoma.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibyagezweho i Kirehe byatumye Umuganura uba umwihariko

Ibyagezweho i Kirehe byatumye Umuganura uba umwihariko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU