Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara bise agasantere kabo Nairobi nyuma yuko kavutse ari gashya bakabona gashyushye nk’umurwa mukuru w’igihugu cya Kenya witwa Nairobi.
Ni agasantere gaherereye mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rwimishinya, iyo werekeza muri aka gasantere ushobora guca i Karubamba nubwo umuhanda ukerekezamo udakoze neza.
Ni agasantere gatuwe n’abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane ubuhinzi bw’urutoki kuko buri mu bibaha amafaranga cyane. Hacururizwa kandi inzoga z’amoko atandukanye, iyiza ku isonga ni inzoga y’ibitoki bitewe nuko abahatuye bafite insina nyinshi.
Ndayishimiye Vincent ufite imyaka 48 yavuze ko iri zina ryiswe iyi santere mu 1997 ubwo abaturage benshi batuzwaga mu midugudu gusa avuga ko atibuka neza uwarizanye ngo kuko nawe yashidutse ryarakwiriye mu bantu bose.
Twizeyimana Claude we yagize ati “ Hari umukecuru wari utuye hano hakurya mu kandi gasantere ariko agakunda gukorera inaha, noneho bwagoroba akagenda aririmba yananyweye urwagwa ko avuye mu mwijima w’i Nairobi atashye iwabo ku matara, yagendaga aririmba cyane kuburyo abantu bose bamwumvaga.”
Mutsindashyaka Emmanuel ufite imyaka 43 we yavuze ko aka gasantere kahoze kagizwe n’intoki gusa gusa ngo abari bahatuye bahitirira umujyi wa Nairobi mu rwego rwo kwisanisha nawo ngo kuko abaturage bari bahatuye bari batangiye gushyuha cyane.
Yavuze ko mu byo bishimira bimaze kukagezwamo harimo umuriro. Ati “ Ubu nabwo tukigenda amasaha n’amasaha tujya gushaka umuriro w’amatelefone yacu i Karubamba, umuriro turawufite rwose ariko tukanasaba leta ko yadukorera umuhanda uva Karubamba werekeza hano iyo imvura yaguye kuhagera biba bivunanye kandi ni agasantere kagendwamo imodoka nyinshi ziba zije kurangura ibitoki.”
Habineza Emmanuel we yavuze ko aka gasantere kavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ubwo basabaga abantu kujya gutura mu midugudu.
Ati “ Ni ejo bundi mu 1997 ubwo twatuzwaga mu midugudu, uwo mukecuru yakundaga kugenda aririmba avuga ko avuye Nairobi abantu mugitondo bakagenda bamusubiramo birangira bahise Nairobi.”
Yavuze ko kuri ubu Nairobi irangwamo amaduka arimo ibicuruzwa bitandukanye kuburyo abahatuye batakihava bajya gushakisha ibyo kurya cyanghwa ibyo kunywa ahandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nknzurwanda John avuga ko bafite gahunda yo gukora umuhanda werekeza muri aka gasantere mu rwego rwo gufasha abahatuye kubona umuhanda mwiza nyabagendwa.







