MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Mu munsi umwe hafashwe litiro 250 za Kanyanga

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
30/12/2020

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge yafashe litiro 254 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, mu turere  twa Gatsibo na Nyagatare.

Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda igaragaza ko ari ibikorwa byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020. Muri izi litiro,  usibye litiro 3 gusa zafatanwe umuturage wo mu Karere ka Gatsibo;  izindi zose zafatiwe mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byabaye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Yavuze ko atari ubwa mbere hakorwa ibikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge ariko ni ubwa mbere umunsi umwe hafatwa litiro nyinshi mu Karere kamwe.

Yagize ati: “Muri kano Karere ka Nyagatare koko hakunze kuboneka ikiyobyabwenge cya Kanyanga kivanwa mu Gihugu cya Uganda. Ariko, ntabwo byari bisanzwe ko umunsi umwe hafatirwa litiro 251 za Kanyanga, byose byaturutse ku kuba hari iminsi mikuru, noneho abazinjiza mu Rwanda batekereza ko abaturage bacu bazazinywa muri iyo minsi mikuru. Gusa ntabwo byabahiriye kuko basanze Polisi ifatanyije n’izindi nzego bari maso barabatesha ndetse bamwe barazifatanwa.”

CIP Twizeyimana yakomeje agaragaza ko mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Gasheshe hafatiwe litiro 100 abari bazikoreye bikanze abashinzwe umutekano bazikubita hasi bariruka. Na none muri uyu Murenge mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Kagarama hafatiwe litiro 60 abari bazikoreye baracitse. Ni mu gihe mu Murenge wa Kiyombe Akagari ka Gitenga mu Mudugudu wa Izinga hafatiwe litiro 91 za Kanyanga abari bazifite batatu barafatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yanakanguriye abagikomeje kubyishoramo kubireka kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi Polisi ntizahwema kubafata.

Ati: “Ibikorwa bya Polisi biracyakomje kandi ntibizigera bihagarara, ahaturuka ziriya nzoga harazwi kandi turakorana n’abaturage n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha. Abakirimo kubyishoramo twabagira inama yo kubireka kuko bazabifatirwamo bafungwe, ndumva batazaba bungutse ahubwo ni igihombo.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bazakorerwe amadosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboNyagatarePolisi y'u Rwanda

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Agiye gusazira aheza! Umukecuru w’imyaka 80 yishimiye gutuzwa neza na DASSO

Agiye gusazira aheza! Umukecuru w'imyaka 80 yishimiye gutuzwa neza na DASSO

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU