MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Aho isuri yacaga ikabasanga mu ngo, ubu baheza kawa 

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/06/2025

Abaturage bo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bemeza imwe mu misozi batinyaga, yanabatezaga isuri, kuri ubu bayigana bishimye kuko Umushinga Green Gicumbi wabigishije kuhatera kawa yatangiye no kubaha amafaranga.

Mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Gihuke niho hateye ibiti birenga ibihumbi 100 bya kawa ku buso bwa hegitari 40.

Ni ahantu aba baturage bemeza ko mbere hari habangamiye ubuzima bwabo, ariko ubu bakaba bahafata nk’inyungu kuri koperative yabo.

Nabagize Fatima ni umwe mu bakozi ba Koperative y’abahinzi ba kawa, ni umwe mu baturage bavukiye muri iki gice, yagize ati: “Aha ni ku musozi hamanukaga amazi menshi yewe no kuhaca indinganire (amaterasi) ntibijya bishoboka, ariko ubu umushinga Green Gicumbi wahateye ikawa, bacamo imiringoti n’imiferenge;  y’ amazi yasangaga abantu mu ngo ararangira.”

Iki gice cya Bwisige kirangwa n’imisozi miremire kandi ni ahantu hari hagati, si mu bukonje cyane,  kandi nta bushyuhe buhaba; ibi byatumye bashakirwa kawa yihariye igendanye n’imiterere yaho.

Umwe mu baturage umaze imyaka 45 atuye muri ibi bice ni Ngurumuryango Celestin, yemeza ko nta cyizere cy’ibyo bafite ubu bigeze bagira bitewe n’imiterere yaho.

Yakomeje agira ati: “Kuva menya ubwenge, aha hantu hari mu haname, habaga inshinge gusa, abana baza kuharagira. Kuva bahatera ikawa, ubu ni ubwa kabiri dusaruye kandi amafaranga yaradufashije cyane, njye ubu maze gukuramo amafanga ibihumbi 100Frw.”

“Tubura Kawa Gihuke’ niryo zina ry’iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 137, muri iki gice nta kawa yahahingwaga ndetse ngo hari abigeze kubigerageza ariko umuvu urazitwara. Kuva bafashwa guhinga kawa, aba baturage banubakiwe uruganda ruyitonora.

Umukozi w’umushinga Green Gicumbi ushinzwe ubuhinzi yitwa Ntakirutimana Jerome, yemeza ko kuri site ya Gihuke bahahuje ubutaka, banateramo ibiti bivangwa n’imyaka ku buryo hashobora guhingwamo ibindi biribwa nk’ibihaza.

Kuri sizoni imwe, igiti kimwe gishobora kweraho ibiro 10, ibi bigatanga icyizere ko aba baturage bazarushaho gutera imbere, kuko ikawa bahinga nta nyongeramusaruro zituruka mu nganda bakoresha ndetse bakaba bashaka icyangombwa cyemeza ko bahinga nta fumbire mvaruganda bakoresha.

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney yavuze ko izi hegitari 40 zateweho ikawa yo ku musozi, yihanganira imihindagurikire y’ibihe
hagamijwe guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe no kongera
umusaruro w’ikawa.

Ikawa yo ku musozi yafashije abaturage, kwinjiza amafaranga, akomoka ku musaruro buri gihembwe cy’isarura, bityo bituma
biteza imbere kandi bibafasha guhindura imibereho.

Abahinzi 137 ni bo bashyizwe hamwe maze bashinga koperative, batererwa ikawa yo ku musozi, iyi koperative ya Tubura kawa Gihuke igizwe n’abagabo 93 n’abagore 44, ikindi ni uko abahinzi barenga 2600 bahawe ingemwe z’ikawa zo gutera mu mirima yabo hirya no hino mu mirenge ikorerwamo n’umushinga Green Gicumbi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Miliyoni zisaga 105 zigiye gushyirwa mu mishinga yo gufasha abafite ubumuga

Kirehe: Miliyoni zisaga 105 zigiye gushyirwa mu mishinga yo gufasha abafite ubumuga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU