Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko kuri ubu hagiye gushyirwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 105 mu bikorwa bifasha abantu bafite ubumuga birimo kubagurira nsimburangingo, babubakira inzu kubatazifite cyangwa hagasanwa izishaje; ndetse abajya kwiga bakoherezwa ku mashuri atuma biga neza.
Aya mafaranga yagaragajwe kuri uyu wa 05 Kamena 2025 ubwo muri aka Karere haberaga inama ngaruka mwaka, aho hagaragajwe ibikorwa rusange bikorwa n’inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga byakozwe muri uyu mwaka uri kugana ku musozo wa 2024-2025.
Muri uyu mwaka, hagaragajwe ko hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda angana na 95,558,900, akaba yarakoreshejwe mu gusana amazu yabo, abagera 130 batari bafite insimbura ngingo kuri ubu barazihawe zikabafasha kugira ibyo bikorera mu buzima bwabo bwa buri munsi. Koperative enye zirimo abafite ubumuga buri imwe yahawe miliyoni yo gushyigikira ibyo bakora.
Ibindi bikorwa byakozwe birimo guhuza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, aho bitinyaga bagasiga abana mu nzu kubera ipfunwe, baje guhabwa amahugurwa mu gihe kingana n’umwaka baraganirizwa, uko bakwita ku bana, kubakunda no kubakorera isuku; kimwe mu mu byatumye bitinyuka.
Mu mwaka utaha wa 2025-2026, biteganijwe hazakoreshwa asaga 105,440,900 nazo zizajya mu bikorwa bigamije guteza imbere no gukura mu bwigunge abafite ubumuga.
Agaruka ku bikorwa byakozwe muri uyu mwaka, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere yavuze ko kuri ubu bishimira aho bamaze kugera bafasha abafite ubumuga butandukanye.
Yagize ati: “Navuga ko ibikorwa byakozwe muri uyu mwaka turi gusoza byagize akamaro kenshi cyane, hatanzwe ibikoresho mu ngo abandi basaga 130 bahawe insimbura ngingo, bikaba byarafashije abaturage bacu kubaho neza.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo hari byinshi byakozwe ariko hagishyirwamo imbaraga zigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga.
Yagize ati: “Uyu munsi abantu bafite ubumuga bameze neza, hari abari mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo, mu buyobozi hose, kubera ubukangurambaga bwakozwe, ubu bameze neza kandi no muri uyu mwaka tugiye kujyamo amafaranga yarongerewe ku buryo ubuzima bwabo bukomeza kwitabwaho.”
Umuhuzabikorwa w’inama y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Kirehe, Rugayampunzi Antoine, avuga ko ibikorwa byakozwe muri uyu mwaka wa 2024-2025 hasabwe imbaraga n’ubufatanye,
Yagize ati: “Kugira ngo tubigereho byasabye ubwitange ndetse n’ubufatanye, Akarere kaduha amafaranga ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batubaye hafi bakaduha ubufasha kuri ubu tumaze kugera kuri byinshi ariko byasabye ubwitange, hari abahawe insimbura ngingo, abubakiwe, amakoperative yabo nayo yatewe inkunga.”
Uretse ibikorwa byagaragajwe haruguru ibindi byakozwe harimo gutanga amatungo amagufi n’amaremare asaga 160 afite agaciro ka miliyoni 28, abarenga 56 biga mu bigo byihariye kandi bishyurirwa, abasaga 37 bagiye kuvurirwa mu mavuriro yihariye. Ndetse ubu amakipe y’abafite ubumuga haba mu bakobwa n’abahungu muri sitiball bari mu mikino yanyuma(muri 1/2) y’Umurenge Kagame Cup 2024-2025.
Mu Karere ka Kirehe habarurwa abantu bafite ubumuga basaga 14,230.






