Mu masengesho y’abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu mirenge igize Akarere ka Bugesera, amadini n’amatorero yashimiwe uruhare agira mu gufasha abaturage gutera intambwe mu kuzamura imibereho myiza n’ubukungu, basabwa kurushaho gukora uwo muhamagaro.
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2025, ubwo mu mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera haberaga amasengesho yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’umurenge n’Akagari, abayobozi mu byiciro bitandukanye ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera muri iyo mirenge.
Mutumwinka Imerde, ni Umujyanama nu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera akaba n’Umuhuzabikorwa w’Inama Igihugu y’Abagore muri aka Karere, yashimiye amadini n’amatorero ku ruhare agira mu guteza imbere abaturage, abasaba kurushaho ubufatanye no kongera udusha mu nyigisho baha abaturage kugira ngo bakomeze kurushaho kuzamura imyumvire y’umuturage no kumufasha gutera intambwe nziza igana ku iterambere.
Ati: “Ndashimira abayobozi batandukanye ku ruhare rwabo mu guteza imbere Igihugu cyacu muharanira kubaka umuryango mwiza uteye imbere, ushobotse kandi utekanye. Turashima ibikorwa byakozwe n’amadini n’amatorero bigamije kuzana impinduka nziza mu buzima bw’abaturage. Uruhare mu mpinduka z’ubuzima bw’abaturage turazibona kandi tubasaba ngo zikomeze zirengeho twubake cya Gihugu twifuza nk’Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’Ihuriro Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses wari wifatanyije n’abayobozi batandukanye mu Murenge wa Ntarama, yavuze ko amasangesho y’abayobozi aba ari umwanya mwiza wo kuzirikana ineza Imana yabagiriye,
Akomeza agira ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma ngo turebe ineza y’Imana ku buzima bwacu ndetse n’ibyo yashoboje abayobozi gukora mu nzego zitandukanye; haba mu nzego za Leta, abikorera n’amadini n’amatorero. Biba kandi ari n’umwanya wo guterana umwete wo kunoza ibitaranoga kugira ngo Igihugu cyacu kizakomeze kuba ishimwe mu isi yose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick yagaragaje ko abayobozi muri rusange bakwiye gukora neza inshingano zabo zo kwita ku mibereho y’abaturage kandi bakizera ko aho zibakomereye Imana ibafasha kubona igisubizo.
Ati: “Mu gihe dufite amahirwe yo gushingwa abandi, birakwiye ko turangwa n’indangagaciro zo kureba kure, gukorera hamwe no kubazwa ibyo dukora kugira ngo tubashe kubitaho. Biradusaba kugira urukundo rwabo, kwiyoroshya, guhihibikanira abo dushinzwe no kugira kwihangana. Niyo inshingano zakomera kandi, ni ngombwa kwibuka ko Imana yatanze umurongo.”
Ni ku nshuro ya kabiri mu mirenge yose igize Akarere ka Bugesera habera amasengesho ahuza abayobozi mu nzego zinyuranye zikorera ku rwego rw’Umurenge; harimo Ubuyobozi mu nzego za Leta, amadini n’amatorero, ndetse n’abikorera.Insanganyamatsiko y’aya masengesho igira iti: “Ubuyobozi: Amahirwe yo gukorera abandi; Duhamagarirwa kuba Abayobozi bakorera abandi mu nzego zose.”










