Mu Murenge wa Kigabiro hari abangavu babyaye imburagihe bituma ubuzima bwabo burushaho kuba bubi, iki kibazo kimwe n’ibindi bigishamikiyeho byahagurukiwe n’umuryango LWD mu mushinga wabo wo kubafasha kwirinda no guhangana n’ingaruka zo kubyara imburagihe mu mushinga wiswe Masenge mba hafi.
Uko umushinga Masenge mba hafi ukora, utegura ababyeyi b’inyangamugayo mu mudugudu bakigishwa amasomo y’imyororokere, bitewe n’ibyiciro kuko ahabwa abangavu babyaye n’abatarabyara buri wese n’icyiciro arimo maze n’aba bana bakitoramo ababahagarariye bitwa Mukuru w’umukobwa ubasha kugeza ku bayobozi ibibazo by’aba bana byihariye bafite, uyu masenge kandi agirana ibiganiro n’ababyeyi b’abana.
Muri uyu mushinga kandi abana bigishwa imyuga itandukanye aho abo muri Rwamagana, ubu bazatangirana no kwiga kudoda, gutunganya imisatsi n’ubukanishi bw’amagare. Ibi bikagendana no kubakurikirana mu buzima busanzwe kugira ngo hirindwe ko bagira ingaruka z’imitekerereze mibi itewe n’uko babyaye imburagihe rimwe na rimwe bakanatotezwa n’imiryango yabo.
Mwiseneza Jean Claude ni umuyobozi wa LWD asobanura ko uyu mushinga uje muri Kigabiro nyuma y’uko bawukoze mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara ugafasha abangavu babyaye, ndetse utuma imibare y’abana baterwaga inda igabanyuka.
Yakomeje agira ati: “Masenge aje kugira ngo afashe ababyeyi ntabwo aje kubasimbura, hari bamwe mu babyeyi bataye inshingano zo kurerera mu muryango, hari aho usanga umwana wigaga yabyara agatereranwa umuryango ukamwanga bituma na we usanga yagiye kure y’umuryango agatangira kubaho ubuzima bubi.”
Ibi kandi ngo bigamije kwereka imiryango nyarwanda ko umwana wabyaye, ubuzima bwe buba budahagaze, ahubwo ko ari bwo haba hakenewe imbaraga mu kumufasha kongera kwiremamo icyizere kandi ko ari we n’umwana yabyaye bombi bakeye kurererwa mu muryango no kurushaho kuwiyumvamo.
Hari umwe mu bana babyaye imburagiye wemeza ko iki gikorwa kizafasha benshi, yihereyeho avuga ko mu muryango w’iwabo ari we mwana mukuru, ndetse yaje guhohoterwa aterwa inda, nyamara ngo aho yacaga hose n’iwabo bose bavugaga ko kuva abyaye ari mukuru n’abandi bose b’iwabo bazahabyarira; ibi byatumye atangira guhabwa akato akiri muto.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yagize ati: “Ba Masenge tubafitemo icyizere cyo gukurikirana ubuzima bw’aba bana, kandi bakazafashwa kwiga neza kugira ngo bagire uruhare mu kubaka Igihugu, biteza imbere banateza imbere imiryango yabo.”
Mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Kigabiro hashyizwe ahantu ho kuganirira (Urubohokero) hazaba hari mu kagari, kugeza ubu abangavu babyaye imburagihe barenga 300 bamaze kwiyandikisha ndetse n’imiryango iracyafunguye ku bandi bataragerwaho.
Gahunda ya Masenge Mba Hafi muri Kigabiro izagendana no gushyira mu bikorwa umushinga Healthcare Cycling uterwa inkunga na AHF RWANDA. Masenge Mba Hafi yatangiriye muri Rukara mu Karere ka Kayonza mu mwaka w’i 2020 ikomereza Rugarama na Gitoki mu Karere ka Gatsibo mu mwaka wa 2022.






