Umugore witwa Iradukunda w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza yiyahuye anyoye ikinini cy’imbeba, birakekwa ko bishingiye ku makimbirane yari afitanye n’umugabo wari waramushatse ari umugore wa kabiri.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu, tariki 16 Ukuboza 2020, ahagana mu ma saa tatu z’ijoro, mu Kagari ka Kahi mu Mudugudu w’Urukore.
Bivugwa ko uyu mugore ngo yiyahuje ikinini cy’imbeba nyuma y’aho umugabo we agiye kurara mu rugo rw’umugore mukuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye MUHAZIYACU iby’aya makuru, avuga ko nyakwigendera yari amaranye n’umugabo igihe kigera ku mwaka.
Ati: “Hari ahantu yari avuye mu isantere, yari yahuye n’umugabo we, ariko uwo mugabo yari yaramushatse ari umugore wa kabiri. Baratandukanye (iryo joro), umugore asubira mu rugo, nibwo yanyoye ikinini cy’imbeba.”
Ngo yaje kumera nabi, abaturanyi n’abayobozi barimo ab’umudugudu n’akagari bagerageje kumujyana kwa muganga ariko biba iby’ubusa arapfa.
Nyakwigendera ngo nta mwana yari afitanye n’umugabo we ariko uyu mugabo ngo yari yarabyaranye n’umugore mukuru.
Mu gitondo cyo kuwa 17 Ukuboza nibwo umurambo wajyanywe mu bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma hemezwe icyateye urupfu mbere y’uko ashyingurwa.
Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB narwo rwataye muri yombi umugabo w’uwo mugore kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane niba ari we nkomoko y’uru rupfu.






