Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda ndetse na Afurika muri rusange, guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo ntibemere gutegekeshwa igitugu, kuko umunsi babyemeye aribwo bazaba bagiye kubura ubuzima bwabo.
Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ahatangirijwe umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho, hagomba kubaho abantu bahaguruka bagahangana bakarwanira uburenganzira bwabo.
Yagize ati: “Kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho, ni uko hari abantu bazahaguruka bakarwana, ntabwo ari uko hari abantu bazemera gushira. Ariko ni gute abantu bakakira kudahaguruka ngo barwane? Nubwo hari ibyago byo guhaguruka ugahangana ariko iyo utabikoze biba bizwi neza ko ugiye gupfa. None ni gute ntahaguruka ngo ndwane ku mahirwe ashobora kumpa kubaho ubuzima bwanjye uko mbushaka, aho kumanika amaboko ubundi ukareka abantu bakagufata nk’aho kubaho kwawe ari impuhwe bagufutiye.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma cyangwa bwo kwijijisha, ikiruta byose ari ugupfa. Anasaba Abanyafurika bose guhaguruka bagahagarara ntibemere gupfa.
Yagize ati: “Murabizi, aho kugira ngo mbeho uko babibashaka, ikiruta byose ni uko napfa ‘kubaho ubuzima bw’ikinyoma cyangwa bwo kwijijisha no gushyira ubuzima bwanjye mu biganza by’undi muntu nahitamo gupfa; ariko se ubundi kuki ntapfa ndwana?’ kuki mwebwe Abanyarwanda mutapfa murwana,… Kubera iki? Ubutumwa bwanjye bugomba kugera no ku banyafurika bose babayeho muri ubwo buzima, bambuwe ubumuntu, barangiza bakiyakira, njyewe ntabwo nasaba kubaho, ntawe nabisaba, ngomba kurwana ninsindwa nzatsindwa; ariko hari amahirwe ko iyo uhagurutse ugahangana ubaho.”
Agaruka ku bihano bikomeje gufatirwa u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ababifata bafite ibibazo byabo bagomba guhangana nabyo, bakwiye kureka u Rwanda na rwo rugahangana n’ibibazo bya rwo.
Ati: “Hari abaza bavuga ngo bagiye kudufatira ibihano, mugende muhangane n’ibibazo byanyu, mufite ibibazo byanyu mugomba guhangana nabyo, mugende muhangane nabyo mundekere ibyanjye, izi nizo mbaraga ntekereza ko Abanyarwanda bakabaye bafite mu buzima bwabo bwa buri munsi. Impungenge mfite ntabwo ari ugukomera kw’aba bantu ngo bazaza badushyire hasi, ntabwo binteye ubwoba. Ikinteye ubwoba ni kimwe, ni Abanyarwanda bashobora kwakira gufatwa kuriya. Ni ryari Abanyarwanda, Abanyafurika bazahakana kubaho kuriya, bakabaho nk’aho nta gaciro bafite babwirwa ko kubaho ari impuhwe bafitiwe n’abandi bantu.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ari naho ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangirijwe ku rwego rw’Igihugu, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.







