Senateri Mukabalisa Donatille yasabye abaturage b’Akarere ka Bugesera kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe abatutse mu 1994, ndetse bakarushaho kubumbatira ubudaheranwa bw’abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Werurwe 2025, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wabereye mu Murenge wa Ntarama ku kimenyetso cy’urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, biciwe mu rufunzo rwa Cyugaro ahazwi nka CND.
Senateri Mukabalisa yagize ati: “Turabashishikariza gukomeza kubungabunga inzibutso za Jenoside ndetse n’ahari ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ugukomeza kandi kubumbatira ubudaheranwa bw’abanyarwanda tubinyujije muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda; kuko ubumwe bwacu ni wo musingi twubakiyeho.”
Senateri Mukabalisa kandi yongeye kwibutsa ababyeyi gutoza abana gukunda Igihugu kugira ngo bazagire ubushake bwo kugikorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard na we yakanguriye abaturage kwitegura neza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; abasaba kuba hafi abashenguwe n’amateka ya Jenoside.
Ati: “Gahunda yo kwibuka tuzayigendanemo neza, abagifite intege nkeya zikomoka kuri ayo mateka tubabe hafi, tubasindagize, twitwararike twirinde ibiduteza ibibazo. Iyo turebye imyaka yatambutse buri gihe cyo kwibuka twongera kubona ibintu bizamuka bitari ngombwa, twongera kubona ingengabitekerezo, abantu bavuga amagambo adakwiriye, abantu bakora ibikorwa bidakwiriye.”
Mu bikorwa byakozwe mu muganda usoza ukwezi wa Werurwe 2025, mu Karere ka Bugesera hasukuwe inzibutso n’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hasiburwa n’imihanda iganayo mu rwego rwo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Karere ka Bugesera habarurwa inzibutso za Jenoside enye (4), harimo urwibutso rwa Nyamata ruri mu murage w’Isi ndetse n’urwa Ntarama ruri ku rwego rw’Iguhugu.
Hiyongeraho kandi urwibutso rwa Gashora n’urwa Ruhuha ziri ku rwego rw’Akarere ndetse n’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside biri mu bice binyuranye by’Akarere ka Bugesera.








