Mu matora yo kuzuza imyanya y’Abajyanama bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, inteko itora yatoreye Bimenyimana René Didier Washington kuba Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera asimbuye Uwubutatu Marie Therese watorewe inshingano zo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ubwo abagize inteko itora bagiriye icyizere uyu mugabo cyo kwinjira mu nama Njyanama.
Nyuma yo gutorerwa izi nshingano, Bimenyimana René Didier Washington yavuze ko yiteguye gukorana n’abandi bajyanama b’Akarere bakarushaho gukorera ubuvugizi ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere Akarere ka Bugesera muri rusange
Ati: “Ni ugukora ubuvugizi, ijwi ry’abaturage nkarigeza muri Njyanama y’Akarere noneho tugashobora kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’Akarere kacu kandi tukanabashishikariza kwiteza imbere.Tuzaharanira ko Akarere kacu gakomeza kugira isuku, nk’uko kagizwe Umujyi ugaragiye Umujyi wa Kigali, tugafatanya twese hamwe mu mujishi w’imihigo kugira ngo gakomeze gatere imbere kandi gahore ku isonga.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Faustin Munyazikwiye yagize ati: “Umunjyanama mushya, Bimenyimana René Didier Washington, watowe kandi umaze kurahira tumuhaye ikaze kandi tumwijeje ubufatanye busesuye mu Nama Njyanama y’Akarere ka ka Bugesera.”
Guverineri w’Intara y’Ibirasirazuba, Rubingisa Pudence yashimiye abitabiriye amatora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera n’abakandida biyamamaje, asaba Bimenyimana watowe gufatanya n’abandi guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’Akarere ka Bugesera no kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Urwego rwa Njyanama ni rwo rukuru rufata ibyemezo ku rwego rw’Akarere, ibyemezo komite nyobozi ishyira mu bikorwa bishingiye cyane ku guteza imbere akarere mu buryo bw’iterambere ndetse no mu buryo bw’imibereho myiza y’abaturage. Ni inshingano zikomeye ariko uko yazisobanuriye inteko itora twizeye ko ariko azazishyira no mu bikorwa kandi afatanyije na bagenzi be [Abajyanama].”







