MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Akarere ka Ngoma katsinze Abanyamakuru (Amafoto)

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
28/03/2025

Abakozi b’Akarere ka Ngoma batsinze abanyamakuru biganjemo abatara amakuru mu Ntara y’Iburasirazuba ibitego 3-2 mu mukino wa gishuti wabahurije kuri stade y’ako karere i Kibungo kuri uyu wa Gatanu.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Werurwe 2025 kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma.

Iki gitekerezo cyavuye ku banyamakuru bakorera Iburasirazuba barebye icyo bakora mu gufasha umuturage mu busabane bwari bwabahuje n’Akarere ka Ngoma tariki 23 Ugushyingo 2024 maze bahitamo kwishyurira Mituweli abatishoboye.

Nyuma Akarere kaje guhitamo karebye ibyo bakennye cyane, bahitamo kugurira ibikoresho abavuye kugororerwa Iwawa byo kubafasha mu murimo w’ububaji bari gukora ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye amakipe yombi anashimira Abanyamakuru ku bw’igitekerezo bagize.

Ku rubyiruko rwavuye mu bigo Ngororamuco yavuze ko abahawe ibikoresho bagomba gukurikiranwa n’abanyamakuru babafashije kugira ngo barebe imibereho yabo mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Yanabashimiye ku bufatanye n’Akarere bwo kugaragaza inkuru n’ibibazo bihari bikeneye ubuvugizi ariko anabasaba kugaragaza n’inkuru zishima ibyo abaturage bishimira Leta yabafashijemo.

Yabijeje ubufatanye mu kazi n’imikoranire myiza n’inzego za Leta mu gutanga amakuru.

Bamwe mu bafana baganiriye na MUHAZIYACU bavuze uko babonye umukino wagenze neza, abandi bavuga ko hari abakinnyi babonye basanzwe bazi ahandi hantu.

Utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Abanyamakuru njyewe sinabifata nk’aho batsinzwe kuko bakinnye umupira kandi ntibakinye n’abakozi b’Akarere muri rusange bo bagiye bafata abandi ku mpande zose, nk’abakora muri Etoile ntimwababonaga se, bari barimo.”

Umwe mu bakinnyi mu ikipe y’abakobwa yaje gukina imikino y’Umurenge Kagame Cup 2025, Imanizabayo Vestine, yavuze ko bamaze iminsi bakora imyitozo ku kibuga Etoile de l’Est yitorezaho hari abo bamaze kumenya barimo Thierry na Jado n’abandi bakiniye Akarere.

Ati: “Nibyo koko babivuze turi hanze harimo ushinzwe ibikoresho by’Ikipe ya Etoile (Kit Manager) hakaza n’abandi bahashyi bagiye bahaha hijya no hino, uko nabonye Abanyamakuru ahubwo mwari munakomeye nkurikije uko bahashye ahubwo muzamure imyitozo ubutaha muzabatsinda.”

Ikipe y’abanyamakuru bakorera ahanini mu Ntara y’Iburasirazuba
Ikipe y’abakozi b’Akarere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Aba-DASSO batanu muri Nyagatare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Aba-DASSO batanu muri Nyagatare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU