MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abagore biteje imbere babera urugero rwiza abataritinyuka

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
09/03/2025

Mu Karere ka Kirehe, abagore bagaragaje ko biteje imbere, bikaba urugero rwiza kuri bamwe mu bagore bagenzi babo batarafata iya mbere mu kwihangira imirimo no kwigira.

Abenshi mu biteje imbere ni abibumbiye mu matsinda y’ubuhinzi, ubworozi, ndetse n’indi myuga itandukanye, kandi bateye intambwe ifatika mu mibereho yabo n’iy’imiryango yabo.

Ibi byagaragajwe ku wa 8 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, ku rwego rw’Akarere ka Kirehe wizihirijwe mu Murenge wa Kigarama.

Bugenimana Epiphanie, utuye mu Murenge wa Kigarama, ukora umwuga wo gufotora avuga ko umaze kumugeza kuri byinshi.

Yagize ati: “Ubu mu Murenge wacu ni jye ufotora abantu bose baba abagiye mu bukwe ndetse n’ahandi hose. Niteje imbere, umuryango wanjye ubayeho neza kuko nkora akazi. Ubu ninjiza amafaranga menshi, nishyura ubwishingizi bw’ubuzima ku gihe, ndetse n’ibindi byangirira akamaro.”

Ntezirizaza Clementine, avuga ko yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) abikesha ubuhinzi.

Yagize ati: “Nakoze ubuhinzi, mbikora neza nta nzu nagiraga, ariko kuri ubu nujuje inzu. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadufashije kugera ku iterambere.”

Mukagatare Viviana, utuye mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigarama, abarizwa muri koperative “Haguruka Cyanya” ikora ibikorwa byo kwita ku ngemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka; yagaragaje ko umushahara we w’ukwezi urenga ibihumbi 100 Frw.

Ati: “Kera abagore bafatwaga nabi, ntibashyigikirwe, byanatumye ntarangiza amashuri. Ariko ubu ibintu byarahindutse, niteje imbere kandi nteza imbere bagenzi banjye.”

Mukayizere Irene, uri mu itsinda rikora ibikorwa byo korora inzuki, avuga ko uyu mwuga wahoze ukorwa n’abagabo, ariko ubu abagore babasha kuwukora kandi bibateza imbere.

Ati: “Mbere nari mu buzima bubi, nirirwa mu rugo, ariko ubu ndakora, nkiteza imbere. Ndashishikariza abandi bagore kujya mbere, bakava mu bwigunge bakagirira akamaro imiryango yabo.”

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko kuba abagore biteza imbere bivuze ikintu gikomeye cyane ku iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Ibi byose biva ku buyobozi bwiza buha amahirwe umugore angana n’ay’umugabo, akenshi usanga mu mateka ayo mahirwe atarayahabwaga. Politiki iha amahirwe umugore ni nziza cyane. Ubu abagore bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu kandi rwose ubu umusanzu wabo uragaragara.”

Yakomeje avuga ko bagiye kongera imbaraga mu mishinga y’abagore harimo n’ubukangurambaga kugira ngo aba bagore bakomeze ibikorwa byo kwiteza imbere.

Meya Rangira avuga ko abataratera intambwe bakwiye gukanguka bakitinyuka kuko barashoboye.

Ati: “Ni ugukomeza gukora ubukangurambaga tubabwira ahari amahirwe kandi tunakomeze kwigisha ari na ko tubafasha kugera kuri ayo mahirwe haba mu bumenyingiro, tubaha amakuru y’ahantu hari amahirwe by’umwihariko mu buhinzi bw’imboga n’imbuto. Abakitinya bakwiye kurebera ku bandi ibyo bamaze kugeraho kuko ibikorwa byo ubwabyo birivugira, niba abandi barabishoboye nabo babishobora. Ntihakagire ibibaca ingufu kuko amahirwe arahari kandi Igihugu kibifuriza gutera imbere.”

Mu Karere ka Kirehe i Kigarama hasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko imiryango 17, hatangwa inka ku baturage batishoboye ndetse n’imirasire y’izuba.

Umuryango wita ku bikorwa by’ubuvuzi mu Karere ka Kirehe ALIGHT watanze ubwisungane mu kwivuza ku bakobwa babyariye iwaba bw’agaciro ka 1,5600,000 Frw.

Imiryango 17 yasezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko
Bugenimana Epiphanie, avuga ko umwuga wo gufotora umugejeje kuri byinshi
Imiryango wita ku bikorwa by’ubuvuzi mu Karere ka Kirehe ALIGHT watanze ubwisungane mu kwivuza ku bakobwa babyariye iwaba bw’agaciro ka 1,5600,000 Frw.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye
Amakuru

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

23/10/2026
Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze
Amatora

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

23/10/2026
ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro
Amakuru

ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro

23/10/2026
Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027
Uburezi

Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027

23/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Hakiriwe abagera ku 120 biganjemo urubyiruko bavuye mu bigo ngororamuco

Nyagatare: Hakiriwe abagera ku 120 biganjemo urubyiruko bavuye mu bigo ngororamuco

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU